Umunyarwenya Nyaxo yatawe muri yombi

Umunyarwenya wo mu Rwanda , Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano kubera ibyaha akurikiranweho.

Nyaxo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake. Yatawe muri yombi kuwa 18 Kanama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB

Bivugwa ko yakubise umwe mu bo basangiriraga muri resitora imwe iherereye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Itabwa muri yombi ryakurikiwe no gufungurwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuwa 22 Kanama 2022.

Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *