Rubavu: Uko umugore yemera ko yishe umwana yareraga abitewe no kubyara apfusha

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore utuye mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero , Akarere ka Rubavu  ukekwaho  icyaha cy’ubwicanyi, icyaha yakoreye umwana w’umwaka umwe yareraga.Uyu mugore akaba yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’agahinda kuko yari amaze kubyara inshuro eshatu abana be bapfa.

Mu ijoro ryo ku wa 07 Mutarama 2022 uwo mwana yaraye arira amutesha umutwe, maze  uyu mugore aza kumugirira umujinya kubera ko abana be bavuka ariko ntibabeho, nibwo yabyutse amukubita urushyi, umwana agwa muri koma, habaye mu gitondo amusanga aho aryamye na none amukubita umugeri mu gatuza ahita avamo umwuka.

Uyu mugore akimara kubona ko umwana amaze gupfa, yahise amuheka (aheka umurambo), amujyana kwa muganga kandi azi neza ko yamaze gupfa, agezeyo nibwo yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko yari agiye gusenga yicaye ku igare hanyuma umwana ahubuka mu mugongo agwa hasi arapfa. Uyu mugore yahise agaruka abeshya ubuyobozi ko muganga amubwiye ngo nasubizeyo umwana bamushyingure. Akimara kugeza umurambo mu rugo yanze ko abaturanyi bawureba, ahubwo ahita awushyira mu gikarito maze bajya kuwushyingura. Nyuma nibwo amakuru yatanzwe n’umuturage ko uyu mugore ari we wishe uriya mwana. Ubu uwo mugore afungiwe kuri Station ya Police ya Gisenyi.

Ubwicanyi buhanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iyi ngingo igira iti: Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

NPPA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *