Muhanga: Umugabo warangije igihano yakatiwe kubera jenoside akekwaho kwica umugore we

Umugabo wo mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we amuhoye amafaranga ibihumbi 14 y’u Rwanda yari yabuze.

Uwo mugabo ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yaba yarakoreye umugore we, cyabaye 13/1/2022. Ukekwa yishe umugore we amunize mu ijosi nk’uko byagaragaraga ko harimo ibikomere by’inzara hanabyimbye, akingirana umurambo ahita acika.

Ukekwa amaze kwica nyakwigendera, yakingiranye umurambo, atwara n’imfunguzo z’inzu, abana batashye bavuye ku ishuri basanga harakinze bajya ku baturanyi, nyuma nibwo umukuru muri bo yagiye kubashaka barataha, bageze mu rugo yica umusumari wari ukingishije idirishya, acishamo umwana muto yinjira mu nzu ajya kuzana izindi mfunguzo babikaga mu nzu, binjiyemo basangamo umurambo wa nyina.

Ukekwa ndetse n’umugore we bari basanzwe ku rutonde rw’ingo zibanye nabi, hari n’igihe ukekwa yari aherutse gutaha yanyoye inzoga yasinze aniga umugore we, bamujyana ku Kagali, agezeyo umugore we amusabira imbabazi baramureka arataha.

Ukekwa akaba yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu wa 2009, akaba yari yararangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kuri icyo cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Tariki 19 Mutarama 2022, ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwashyikirijwe urukiko dosiye y’uwo mugabo.

Ukekwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

NPPA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *