Senegal: Hari kuba amatora afatwa nk’igipimo cyo kugaragaza uburyo perezida uriho akunzwe

Muri Senegali abaturage  bazindukiye mu matora y’abakuru b’imijyi n’izindi nzego z’ibanze. Ni amatora afatwa nk’igipimo cy’uburyo  Prezida Macky Sall ashyigikiwe mu gihugu asanzwe ayobora.

Mu bitoreza kuba abakuru b’imijyi  bazwi muri Politike ya Senegali, harimo minisitiri w’ubuzima, Abdoulaye Diouf Sarr, wiyamamariza mu mwanya w’umukuru w’umurwa mukuru Dakar n’uwitwa Sonko wari uhanganye na Prezida Sall mu matora yo mu 2019.

Amatora yabaye ku cyumweru ni yo ya mbere abaye nyuma y’imyigaragambyo yahitanye abatari bake mu batarashakaga  ifatwa ry’umunyepolitike utavuga rumwe na Reta, Ousmane Sonko, watawe muri yombi mu mwaka ushize. Ni  amatora ya mbere abaye kuva Macky Sall yatanguia manda ye ya kabiri mu 2019.

Bimwe mu byo Macky Sall anengwaho harimo kwivanga mu by’ubutabera, cyane mu manza z’abatavuga rumwe nawe no kuba yifuza guhindura itegeko nshinga kugira ashobore kwitoreza manda ya gatatu mu mwaka w’2024. Ubundi itegeko nshinga rya Senegali rivuga ko nta mu prezida urenza manda ebyiri ku butegetsi.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *