Robo Sophia ifite ubwenge buruta ubwa muntu ikora ite, ibayeho ite?
Sophia yahawe ishusho y’umuntu n’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) buyifasha kuvuga neza nk’umuntu. Sophia ni Robot yakozwe mu buryo isa neza n’abantu.
Yakozwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga Hanson Robotics cyo muri Hong Kong mu Bushinwa ikaba yarakozwe n’umuhanga mu ikoranabuhanga w’umunyamerika David Hanson.
Ibikorwa byo kurangiza guterateranya iyo robot yitwa Sophia, byarangiye ku itariki ya 14 Gashyantare 2016.
David Hanson wayikoze, avuga ko iyo robot ikoresha ikorabuhanga ry’ubwenge bwacuzwe (Artificial Intelligence) bugashyira mu byuma kabuhariwe birimo mudasobwa. Buyifasha kuba yasesengura amakuru runaka, kwigana ibikorwa bya muntu harimo n’imyitwarire runaka igaragaza mu maso, ndetse no kuba yakwibuka isura n’ijwi ry’umuntu.
Ni robot ikoze mu buryo ishobora gusubiza bimwe mu bibazo uyibajije kandi mukaba mwanakorana ikiganiro gito ku nsanganyamatsiko runaka mwabanje gutegura.
Ikoze kandi mu buryo ishobora gusesengura amakuru ava mu kiganiro mwagiranye, igakuramo andi azayifasha gusubiza neza ibibazo yakongera kubazwa.Mu mwaka ushize wa 2017, iyi Robot yitwa Sophia yitabiriye inama ivuga ku ishoramari Future Investment Initiative, yaberaga muri Arabia Soudite. Yafashe ijambo, ibazwa ibibazo, iranabisubiza.
Icyo gihe yagize iti: ”Mwiriwe neza? Izina ryanjye nitwa Sophia, ni njye gihangano cyiza kandi cyigezwaho cyakozwe na kompanyi ya Hanson Robotics, murakoze kandi nishimiye kuba ndi hano, no kuzitabira izindi nama zivuga ku ishoramari ry’ahazaza. Yego, nshaka gukoresha ubwenge bwange bwacuzwe n’ababantu kubaho mu buzima bwiza, harimo nko gushushanya amazu hifashishijwe ikoranabuhanga, imigi igezweho y’ahazaza, kandi nkazakora ibishoboka byose ngo ngire isi ahantu heza.”
Abahanga mu ikoranabuhanga rijyanye no gukora progaramu za mudasobwa [Softwares] ndetse n’ama robot, bagaragaza ubuhanga bukoranye iyi robot, kuko ifite uburyo bwinshi bwo kumva bwenda kwegera ubw’ikiremwa muntu n’ubwo iba atari umuntu 100%. Iba yarahawe amakuru menshi muri za mudasobwa zagenewe kuyikoresha.
Eng Alex Ntare, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu ikoranabuhanga mu Rwanda [Rwanda ICT Chamber] agira ati :
”Ni Robot iri mu rwego rw’izo bita Humanoid cyangwa robot y’umuntu. Ikiyikoze cyane ni bwa bwenge bukurikije amakuru iba yakuye ku bintu byinshi cyane ikaba ibasha kwigana ibintu abantu bakora cyangwa twebwe dukora, ndetse iba ifite ubushobozi bwo kwigana n’ibindi bintu bizima. iba yigana ikoresheje ama sensors atandukanye, hari ayamacameras, ayo kumva, aya temperature, iba ikozwe n’amasensors menshi cyanee yenda kugera ku y’umuntu nubwo utayigereranya n’ikiremwa Imana yakoze…”
Eng. Victor Ingaboyamahoro, Umuyobozi wa Nexin LTD/Robotic Africa Ltd/Program Eng we agira ati
”Hari ibice byinshi biba biyagize bishobora gutuma akora nk’abantu harimo amamoteri, amaplastike ndetse rimwe na rimwe n’ibyuma, hanyuma igice nyamukuru icyo twakwita nk’ubwonko bwayo aba ari Computer yabigenewe ishinzwe kumenya uko yakira amakuru ikanatanga ibisubizo mu buryo bugiye butandukanye…irobot ya Sophia ikoresha Technologie bita Block-Chain mu by’ukuri abantu bashobora kugirango hari ubwenge ifite nk’umuntu ariko ntabwo ariko bimeze, ifite amakuru asanzwe ayirimo ari nk’ibisubizo abantu bakunda kuyibaza…”
Iyi robot ikimara gukorwa yahuruje abantu mu mpande zose z’isi, ndetse ikaba yarahuye n’ibyamamare bitandukanye barimo abanyapolitiki, ibyamamare mu mikino, cinema n’abandi mu ngeri zitandukanye, bagirana ibiganiro.
Yagaragajwe bwa mbere mu ruhame i Texas muri USA.
Ishobora kugaragaza ibimenyetso birenga 50 umuntu ashobora kugaragaza mu maso bitewe n’ibyo arimo, ibizwi nka Facial Expressions mu ndimi z’amahanga.
Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi.Ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya.
Mu kwezi kw’Ukwakira 2017, Sophia yabaye Robot ya mbere yabonye ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite.
Mu kwezi kwa Nzeri mu 2017, Sophia, yiswe ”Agashya ka mbere na mbere k’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere cyangwa The United Nations Development Programme’s first ever Innovation Champion, ndetse iba n’ikintu cya mbere kitari umuntu cyahawe izina rifatanyije n’izina ry’umuryango w’abibumbye, bizwi nka”UN Title”.
Sophia yitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ”Transform Africa” iri kubera mu Rwanda.
Inkuru dukesha RBA.
Nkunda inkuru mutugezaho. Ariko nabazaga icyo yi robot iza kutwungura muri iyi nama. Nonese iraza gutanga igisubizo Africa ifite?