Nsabimana Sankara azitaba urukiko ejo

Nsabimana Callixte Nsabimana, Sankara ushinjwa ibyaha birimo iterabwoba azitaba urukiko kuwa Kane w’iki cyumweru.

Azaitaba urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagabaga, agezweho ibyaha ashinjwa,agire icyo abivugaho.

Ni nyuma yuko dosiye ya Sankara igejejwe imbere y’urukiko n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda nk’uko bwabitangaje bubinyujije kuri twitter.

Buvuga ko nyuma y’iperereza ryakozwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)n’ubushinjacyaha kuri dosiye ya Sankara, iyi dosiye yashyikirijwe urwego igomba gushyikirizwa.

Dosiye ya Nsabimana irimo ibyo ashinjwa byo kurema umutwe witwaje intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora ibikorwa by’iterabwoba, kwigamba ibikorwa by’iterabwoba, gushimuta abantu no kubica.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, umwunganizi we mu by’amategeko, Moise Nkundabarashi yavuze ko afunzwe neza.

Nsabimana yari umuvugizi w’umutwe FLN uvuga ko urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Uyu mutwe wigambye kugaba ibitero mu majyepfo y’u Rwanda byaguyemo abantu. Birimo icyagabwe mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyamagabe, byahitanye abantu 2, hakangirikiramo n’ibintu birimo imodoka ya gitifu w’umurenge yatwitswe.

Ikindi ni igitero cyagabwe mu Kuboza 2018 aho abagenzi 3 bagabwaho icyo gitero bari mu modoka muri Nyungwe.

Ntakirutimana Deus

6 thoughts on “Nsabimana Sankara azitaba urukiko ejo

  1. Pingback: levitra coupon
  2. Pingback: sophia viagra
  3. Admiring the time and effort you put into your website and detailed information you provide.
    It’s good to come across a blog every once in a while that isn’t the same old rehashed
    material. Excellent read! I’ve saved your site and I’m including your RSS feeds to my Google account.

Comments are closed.