Ndahayo wakekwagaho kwica umugore we yabonywe yapfuye

Ndahayo Jean de Dieu wakekwagaho kwica umugore we Ntakirutimana Eustochie biravugwa ko yasanzwe muri Mukungwa (mu karere ka Musanze) yapfuye.

Ntakirutimana wari utuye mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, aho yari yaratawe n’umugabo we kuko atabyara yishwe mu ijoro ryo kuwa 20 Gicurasi 2019, ahagana saa mbiri z’ijoro, atewe icyuma ndetse anatemeshejwe umuhoro ku mabere.

Amakuru agera kuri The Source Post agaragaza ko umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri, bahamagaye umugore babyaranye(inshoreke) agahamya ko ari we.

Uyu mugabo akekwaho kwica umugore we nyuma yuko amwatse amafaranga akayamwima, yanashaka ko amusinyira ngo afate inguzanyo muri banki, akabyanga nk’uko amakuru ari kugarukwaho n’abaturanye n’inshoreke ye ( Ntakirutimana yari yarabyaye muri batisimu) abigaragaza.

Ntakirutimana yaje gushyingurwa kuwa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, nyuma yo kumusomera misa yitabiriwe n’imbaga y’abantu. Uyu mubyeyi yayoboraga urwunge rw’amashuri rwa Kabere mu murenge wa Muko muri Musanze.

Ndahayo Jean de Dieu ukekwaho ubu bwicanyi yari afite imyaka 45 y’amavuko.

Yari afite urugo rwa kabiri mu Kinigi, aho yabanaga n’umugore we wa kabiri babyaranye ataruzuza imyaka 18, ariko agahitamo kumutunga.

1 thought on “Ndahayo wakekwagaho kwica umugore we yabonywe yapfuye

Comments are closed.