IEE iri gufasha abakobwa batsinze neza amashuri yisumbuye gufasha igihugu

IEE (Inspire Educate and Empower Rwanda) yatangiye gufasha abakobwa basoje amashuri yisumbuye batsinze neza masomo y’imibare na Siyansi(Sciences) gukunda umwuga w’uburezi no kwigisha babikunze binyuze mu mushinga “Teaching Assistantship Project”.

Uyu mushinga uzabafasha gutinyuka bakumva ko bashobora kwiga amasomo ya siyansi kandi nabo bakayigisha abandi.

Umuyobozi w’umuryango IEE Murenzi Emmanuel, avuga ko nta kigoranye kirimo.

Ati “Uyu mushinga ugamije gufasha abana b’abakobwa batsinze neza amasomo y’imibare na siyansi, usanga bamara hafi umwaka batari bakomeza za kaminuza. Rero twifuje ko twabashyira muri uyu mushinga, aho bafasha abandi barimu gukurikirana abanyeshuri, ariko icyo twari tugamije ni ukubatinyura kugirango bumve ko abana bose yaba umukobwa cyangwa umuhungu ashobora kwiga amasomo y’imibare ndetse na siyansi kandi bakanabyigisha”.

Akomeza avuga ko ibi bizabafasha guhindura imyumvire babakundisha umwuga w’uburezi mu Rwanda, no kubatinyura kugirango babyiyumvemo.

Ati “Ibi bizabafasha gukunda uburezi no kubatinyura kugirango bazajye babyiyumvamo ku buryo bazagera igihe cyo gukomeza za Kaminuza baramaze kubikunda ndetse babe aribyo bakomeza. Bizanongera kandi umubare w’abarimu bize siyansi kuko tuzajya twibanda ku bana bagize amanota meza muri aya masomo”.

Abanyeshuri bari kumenyerezwa no gukundishwa umwuga wo kwigisha bavuga ko bakibyumva batabyiyumvishaga ko bashobora kuba abarimu kuko bumvaga bitajyanye n’indoto bafite z’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Gusa ngo kuri ubu bamaze kubimenyera ndetse bamwe bamaze kuzasaba kuzakomeza kwiga uburezi muri za kaminuza.

Umwe mu babyeyi bafasha aba bana babakobwa mu buryo bwo kumenyerezwa mu karere ka Gasabo, Kayirangwa Marie Assumpta abona uyu mushinga uzatanga umusaruro, kuko abana bamenyerezwa bagenda babyiyumbamo uko bagenda babisobanukirwa.

Agira ati: “Iminsi tumaranye iyo ndebye mbona barabaye abarimu, nabo iyo ubabajije bakubwira ko ari abarimu, ibi rero bigaragaza umusaruro w’uyu mushinga kuko dushaka ko nabo babyumva bakazavamo abarimu beza kandi bazi amasomo bize”.

Umuryango IEE utegamiye kuri Leta uterwa inkunga na Mastercard foundation, usanzwe unakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB muri gahunda zo guhugura abarimu muri porogaramu zo kwigisha, watangiye uyu mushinga mu bigo by’amashuri bigera kuri 73 mu Ntara zose z’igihugu, aho ukorana n’abanyeshuri 150 b’abakobwa basoje amashuri yisumbuye batsinze amasomo y’imibare n’amasiyanse ku manota meza, ubu bakaba barimo kumenyerezwa muri iyi gahunda yo kwigisha.

Aba bana bafite ababakurikirana bakabitaho mu kazi ka buri munsi kugirango bazabashe kumenyera no gukunda umwuga.

Izabayo Jean Aime Desire