Amaze kuzenguruka ibihugu anahembwa akayabo kubera Korowani

Umunyeshuri wimyaka 20 witwa Ishimwe shafi wo mu karere ka Gicumbi yemeza ko kumenya gusoma igitabo gitagatifu cy’idini ya Islam, Korowani, byamufashije kwibeshaho we n’umuryango we, bitewe n’ibihembo yagiye avana mu marushanwa yitabiriye.

Uyu musore yaganiriye n’ikinyamakuru The Source Post, ubwo yari mu barebereraga abitabiriye amarushanwa yo gusoma Coran, ahuje abana b’abayisiramu basaga 50 bo mu bihugu 25 by’Afurika, ari kubera mu karere ka Gicumbi, kuri iyi nshuro abayeho ya 8.

Mu bihe bitandukanye Ishimwe yagiye ahembwa kubera ko yafashe mu mutwe ibiri muri iki gitabo gitagatifu, kandi akabisoma neza uko abibajijwe. Byose abikesha umwitozo yitangiyemo wo gusoma Coron nyuma yo kubona abana bo mu mahanga bayisoma neza. Hari mu 2014, ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko.

Ati “Maze kwitabira amarushanwa menshi, arimo ayo mu Rwanda, mu bihugu byo mu karere nka Zanzibar (Tanzania) Kenya, uyu mwaka nitabiriye ayabereye i Dubai. Nakuyemo ibintu byinshi cyane, nakuyemo umuco twigishwa na Coran, navanyemo kandi amafaranga, i Dubai nakuyemo hafi miliyoni 10, urumva ko ari amafaranga menshi, Zanzibar nakuyemo ibihumbi 700, mu Rwanda yahembwe, ibihumbi 300 na 200. Ayo mafaranga afasha ababyeyi nanjye akamfasha nk’urubyiruko.

Umwe mu bategura aya marushanwa, Nsangira Abdul Hamid, akana n’umunyeshuri w’umunyarwanda wo muri diaspora muri Arabia Saoudite, uharangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza( Master), yemeza ko gufata Coran mu mutwe bifite inyungu.

Ati “Nkuko amahame agikomokamo abivuga, ufashe Coran mu mutwe arangwa nituze no kwizera, kuko Imana igiha Muhamad yaramubwiye iti “soma ayo magambo azagufasha gushikama no gutungana no kugira igihagararo cyiza imbere y’abantu.”

Kuba umuntu yatungwa no gufata mu mutwe Coran nkuko byegenedekeye Ishimwe, byemezwa na Mufti wu Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh uvuga ko aya marushanwa ari umwanya mwiza wo kugirango abana bige indangagaciro zibakwiriye, kandi baba bafite ibibahuza bidatuma bajya mu bindi bikorwa bibi bibangiriza ubuzima, gusoma gutyo bisaba ko babyiga buri munsi.


Ati “Uretse niterambere ryabo, ni amarushanwa arimo ibihembo bitubutse, mu bihugu byateye imbere tujya twoherezyo abana za Dubai, Kowet na Arabia Soudite, urenze amajonjora ahanwa nibura amadolari ya Amerika ibihumbi 6(6,000$), bayajyana iwabo ababyeyi bakayifashisha mu kwiteza imbere, bubaka inzu.”

Yemeza ko ntawakwicwa n’inzara azi Coran, ati “Umuntu wize Coran neza akayifata mu mutwe, uwo mwana bitewe n’amarushanwa abaho ku Isi mu bihugu byinshi, buri mwaka twohereza abana mu marushanwa nkabo twohereje muri Koweit mu minsi ishize, Turukiya Dubai no mu bihugu by’akerere nka Tanzania kandi uko bagiyeyo ntibabura amafaranga bazana, naba bazabona ibihembo.

Muri rusange ngo ukurikije uko Imana yabyoroheje, abana bo mu Rwanda basoma neza Coran mu rurimi rwicyarabu, rimwe na rimwe bakarusha abavukiye mu bihugu bikivuga , kandi ari nacyo Coran ynditsemo. Abayisiramu ariko ntibategetswe kuyifata mu mutwe, uretse ko uyifashe mu mutwe Imana imuha ibihembo.


Aya marushanwa mu myaka ine ishize yatangiriraga I Gicumbi akaba ari naho asorezwa, ariko muri iyi myaka itatu, ari gutangirira I Gicumbi agasorezwa I Kigali.
Iki gikorwa giterwa inkunga n’umuherwe wumunya Arabia Saoudite, umukecuru Haya Al Assaf Assaf wanateye inkunga asaga miliyoni 28 mu mafaranga yu Rwanda yo kugurira mituweli abatishoboye bo mu karere ka Gicumbi.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyamahanga 33 baturutse mu bihugu 24. Uyu mubare wiyongeraho abanyarwanda bose hamwe 51. Aje akurikira amajonjora yakozwe mbere mbere ahuje abana b’intyoza kurusha abandi mu gusoma Coran. Yitabirwa n’umwana ufite imyaka 11 kugera 21. Uwa mbere azahembwa amadolari ya Amerika 2500, ni ukuvuga hafi miliyoni 2,5 mu mafaranga yu Rwanda.