Perezida Kagame arasaba abanyafurika kwirinda kuba nk’ingunguru zirimo ubusa mu by’ikoranabuhanga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije inama yiga ku buryo bwo kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika  ‘Transform Africa Summit’, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2019 nkuko tubikesha RBA.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko kubera uruhare ikoranabuhanga rifite mu mibereho y’ikiremwamuntu muri iki gihe, Afurika nta yandi mahitamo ifite atari ukwimakaza ikoranabuhanga no kuriteza imbere hubakwa ibikorwaremezo bikewe, kuko ari urufunguzo rwo kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yifuza, ibintu yagaragaje ko nta n’umwe byari bikwiye gutera impungenge.

Banki y’Isi igaragaza ko  muri 2015 ikoranabuhanga  ryari ryihariye 15% by’umusaruro mbumbe w’Isi, bikaba biteganyijwe ko mu myaka 10 iri imbere rizagera kuri 25% by’umusaruro mbumbe w’Isi.

Ni mu gihe kandi amahirwe ashingiye ku bucuruzi mu ikoranabuhanga Afrika ifite yatuma buri mwaka ubukungu bwayo wiyongeraho miliyari 70 z’amadorali ndetse umusaruro mbumbe wayo ukiyongeraho miliyari 300 z’amadorali.

Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Africa Hafez Ghanem, akaba yagaragarije abitabiriye iyi nama ko ikoranabuhanga ubu rifite ijambo rikomeye ku buryo ubucuruzi bukorwa muri iki kinyejana cya 21. Yijeje ko Banki y’Isi izakomeza gushyigikira Africa mu rugendo irimo rwo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu burishingiyeho, ishyigikira imishinga inyuranye.

Mu gihe imibare igaragaza ko umwaka wa 2017 warangiye gukwirakwiza internet biri ku gipimo cya 54.4% ku Isi na 35.4% muri Africa, Perezida Paul Kagame we yasabye abanyafurika bagezweho n’iryo koranabuhanga kuribyaza umusaruro rikababera isoko y’iterambere n’imibereho myiza, gusa ashimangira ko kugirango ibyo bigerweho bisaba abanyafurika guhanga ibishya aho kuba isoko ry’ibyahanzwe n’abandi.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya Transform Africa wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu bibiri, aribo Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse na Ibrahim Boubakar Keita wa Mali, nabo bari mu Rwanda aho bitabiriye iyi nama.

Ntakirutimana Deus