Robert Mugabe ashobora gufungwa

Inteko Nshingamategeko ya Zimbabwe yatangaje kuri uyu wa mbere ko Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu ashobora gufungwa mu gihe yakwanga kwitaba itsinda ry’Abadepite riri gukora iperereza kuri miliyari 15 z’amadolari zavuye mu butare bwa Diyama zaburiwe irengero mu gihe yayoboraga.

Abagize iri tsinda rishinzwe ibibazo by’amabuye y’agaciro ndetse n’amashanyarazi bategereje Mugabe mu gihe cy’amasaha abiri ngo abitabe ariko baraheba, bahise batangaza ko barambiwe nk’uko bigaragara ku nkuru ya VOA.

Ni ku nshuro ya 2 Mugabe w’imyaka 94 y’amavuko yanga kwitaba iri tsinda.
Temba Mliswa uyoboye iri tsinda yavuze ko bari kureba uburyo bakoherereza urwandiko rwa nyuma Mugabe niyanga kwitaba azohererezwa urwa nyuma rwo kumuta muri yombi.

Iri tsinda riri gukora iperereza ku byaha bikekwa kuvugwa mu mwaka w’2016. Mugabe yavuze ko Zimbabwe yatakaje mikiyari 15 z’amadolari y’Amerika yanyerejwe.

Ntakirutimana

1 thought on “Robert Mugabe ashobora gufungwa

  1. Ariko mana we baretse uyumusaza koyakoze ibishoboka africa yigenge bamuretse nonese niwewayacukuza cg hariministrie ubishizwe muricyogihe babaye ariwe babibaza

Comments are closed.