Imvune ya Salah yababaje avoka usaba ko Ramos wamuvunnye acibwa akayabo

Hirya no hino ku Isi, abantu bacitse uruhondogo basaba ko Sergio Ramos wavunnye Salah yacibwa akayabo,uza ku isonga ni Bassem Wahba, avoka w’umunya-Misiri, ni izihe nzira yiteguye kugana ngo Salah yishyurwe akayabo ka miliyari 15 z’amadolari ya Amerika?

Ni avoka w’umunya-Misiri arateganya kugana ubutabera akarega Ramos, kapiteni wa Real Madrid yifuza ko yacibwa akayabo ka miliyari 15 z’amadolari ya Amerika nkuko ikinyamakuru Goal kibitangaza.

Agira ati ” Ramos yavunnye Salah abishaka agomba guhanirwa ibikorwa bye bibi. yababaje bikoomeye Salah, ndifuza ko yishyura amafaranga y’impozamarira kubera ububabare bwo mu mubiri n’ubwo mu bwonko Salah yatewe na Ramos.

Bassem Wahba avuze ibi nyuma y’imvune Salah yatewe na Ramos ubwo bari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi(UEFA Champions League), wabaye ku wa gatandati w’icyumweru gishize. Iyo mvune yo ku rutugu yatumye Salah wari wizeweho gutsinda ikipe ya Real Madrid ava mu kibuga imburagihe.

Salah akomeje gutangariza abatuye Isi ko azitabira imikino y’igikombe cy’Isi izatangira tariki ya 14 Kamena uyu mwaka.

Ntakirutimana Deus