“Urwango rwa Barahira ku batutsi ni urwa kera”-Umutangabuhamya

Mukakibogo Veronika watanze ubuhamya bushinja mu rubanza rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi avuga ko Barahira yaranzwe no kwanga ubwoko bw’Abatutsi kuva kera, byatumye yica abitwaga abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Ubu buhamya yabutanze ari I Kigali, akoresheje uburyo bw’iya kure bugaragaza amajwi n’amashusho(Vidéo conférence). Hari ku munsi wa 10 w’iburanishwa ry’aba bagabo mu Rukiko rw’ubujurire rw’i Paris(Cour d’Assises), aho baregwa ibyaha bya jenoside. Humvwaga ubuhamya bwa Mukakibogo wahohotewe uregera indishyi. Aba bombi bararegwa ibyaha bakoreye i Kabarondo, komini basimburanyweho ku buburugumesitiri. Uyu mutangabuhamya, uvuka i Kabarondo, ntiyari ahari igihe cya jenoside, ariko yayoboye Urukiko Gacaca ari na rwo yakuyemo amakuru.

Mukakibogo yatanze ubu buhamya atunga urutoki Barahira nk’uvugisha umuntu umwicaye imbere, atitaye ku bilometero 6000 bibatandukanya. Hagati y’umujyi wa Paris, mu cyumba cy’iburanisha, na Kigali, aho Mukakibogo Veronika atangira ubuhamya bwe nkuko bigaragara mu nkuru ya Pax Press yakozwe n’umunyamakuru wayo Sehene Ruvugiro ukurikirana uru rubanza i Paris.

Umutangabuhamya ntiyibuka izina ry’umwunganira kimwe no kuba adafite impapuro zireba uru rubanza zakoreshejwe mu nkiko gacaca. Nyamara impamvu atazifite, nk’uko abisobanura ni uko « Inkiko Gacaca z imaze gusozwa, impapuro zose zajyanywe i Kigali »
Ibi ni byo byatumye mu mvugo imuninura, Me Benjamin Chouai, umwunganizi mu by’amategeko wa kabiri wa Bwana Ngenzi amubaza ati « Uribuka neza ibyo abantu bakubwiye, ukibagirwa ibya gacaca waburanishije!»

Iki kibazo kije gikurikira ikindi, gisa n’icyamukomerekeje, cya Me Alexandra Bourgeot wunganira Barahira, wagize ati « Ngo waba warabenze Rwagafirita ? ». Undi [Mukakibogo]ati « ibyo ni ubuzima bwanjye bwite ! ». Me Bourgeot yungamo ati « Yajyaga kurongora umututsikazi ? ». Umutangabuhamya Mukakibogo ntiyamusubiza.

Abo arega arabazi barimo Barahira ushinjwa kwanga Abatutsi kuva kera

Mukakibogo yavukiye i Kabarondo, aho yakoreye ubuzima bwe bose imirimo y’uburezi, nk’umwarimukazi hanyuma nk’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Atangira ubuhamya bwe, umutangabuhamya yasobanuye ko ibyo azi yabimenye ahungutse avuye i Burundi aho yari yahungiye jenoside igitangira. Ibindi yabimenyeye mu ikusanyamakuru n’imanza za gacaca yabareye perezida. Ariko by’umwihariko « abo ndega ndabazi, nari nsanzwe mbazi neza ! ».Yaba Ngenzi Octavien nka burugumesitiri, yaba se Barahira Tito yasimbuye, bombi bagenderaga kuri gahunda za Rwagafirita wari warabahesheje uwo mwanya.

Umutangabuhamya yari inshuti y’umugore wa Barahira. Naho mu gihe Barahira yari bugumesitiri, we yari umuyobozi w’ishuri. Mu muganda ngo yahoraga amucunaguza, amutuka avuga ngo ni umunebwe. Kuri we urwango rwe ku batutsi ngo ni urwa kera. Ariko ubugome bwe by’umwihariko, ngo abwibuka ubwo “yazirikaga umuntu kuri karisori y’imodoka,maze aramukubita aramwica”.

Umutangabuhamya yemeza ko iyi ari na yo yabaye impamvu yo kumukura ku mwanya w’ububurugumesitiri. Naho Ngenzi we, amuvuga nk’umuntu wahindutse cyane kuva intambara itangiye mu Kwakira 1990. Kugeza ubwo yihakanye n’abari inshuti ze magara nka Oscar Kajanage, yihanangirije ati “tuzongere gukandagira iwanjye. Nushaka kumvugisha uzajye unsanga mu biro!”

Barahira yishe umututsi amubwira ati ‘ genda uzongera ngo uravuga igifaransa neza’

Mukakibogo ashinja Barahira urupfu rwa muramu we Faransisiko Ntirushwamaboko. Nyuma y’inama yakoresheje i Cyinzovu, ngo igitero cyagiye kwa Ntirushwamaboko, maze ngo Barahira ubwe aramwiyicira amubwira, mu mvugo y’agashinyaguro yaba yarakoresheje, ati “ngaho genda uzongera ngo uravuga igifaransa neza!”. Ku bari mu gitero bo ati “uru ni urugero mbahaye!”. Umuryango wose wa Ntirushwamaboko, umugore we n’abana batanu, bose baricwa. N’abandi bishwe bo mu muryango we barimo murumuna we, bamwe biciwe mu kiliziya cya Kabarondo, bose abashinja Tito Barahira.

Ashinja Ngenzi gukangurira abahutu kwica Abatutsi

Kuri Ngenzi, umutangabuhamya agaruka ku magambo ye yavugiye mu murenge wa Rubira, ku wa 8 Mata, ubwo yari ahurujwe na Konseye Gakwaya. Ngo Ngenzi yabwiye abari mu gitero ati “murarya amatungo ba nyirayo bari aho”. Iyi mvugo ifatwa nk’iyagayaga abari mu gitero ngo yabaye ubutumwa butaziguye kubabwira kubanza kwica ba nyir’amatungo. Ngo ni na ko byagenze. By’umwihariko, ariko, Mukakibogo ashinja Ngenzi kuba avuye aho i Rubira yaratereranye nyina wari umukecuru, kugeza yishwe atawe mu musarani w’umuturanyi, akiri muzima.

Uretse ibibazo binyuranye, uyu mutangabuhamya yahaswe n’abunganira abo ashinja abantu bose 8 bo mu muryango we, n’abunganira imiryango ihagarariye abahohotewe, kimwe na perezida w’urukiko ubwe Madamu Xaviere Simeoni, bamubajije byinshi. Yahunze ryari ahunguka ryari? Yahinze ku ya 6 Mata agaruka ku 5 Nyakanga. Ese umukecuru nyina w’Uwamariya Melaniya yishwe ate ryari ? Ese nyuma ya jenoside yaba yarasubiye ku ivuko ? Kugeza n’ubu ntarasubira kuhatura kubera bahashenye kandi akaba nta mutekano yahagirira. Yibuka kandi ko urukiko gacaca rwari rwakatiye Ngenzi igifungo cy’imyaka 30. Ese koko Barahira yaba yariciye umuntu ku giti i Kabarondo ? Ibyo abanya Kabarondo bose barabizi kandi barabivuga!

Nyuma y’ubu buhamya bwamaze amasaha 3, iburanisha ryarasubitswe nk’uko bisanzwe buri ku wa gatatu no ku wa mbere, aho Barahira Tito aba afitanye gahunda n’abaganga kubera uburwayi bw’impyiko.