Perezida Macron ateye indi ntambwe mu mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda no kuri Jenoside

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko impampuro z’amabanga ku mikoranire ya leta yariho mu Bufaransa n’iy’u Rwanda y’icyo gihe zizakomeza gushyirwa ahagaragara.

Ni intambwe iri guterwa ku ruhande rw’iki gihugu gishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, dore ko bikekwa ko izo mpapuro zizagaragaza uruhare rw’iki gihugu mu itegurwa ry’iyo jenoside n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu kiganiro Macron ari Kumwe na Kagame bagiranye n’abanyamakuru yagaragaje indi ntambwe izaterwa.

Ati “Ku birebana n’inyandiko zishyinguye mu ibanga, hatangiye igikorwa cyo kuzishyira ahagaragara, nzakora ibishoboka ngo zikomeze gushyirwa ahagaragara, ndifuza ko igikorwa nk’icyo cyarenga ibirebana n’inyandiko zishyinguye, kuko uko Jenoside yakorerewe Abatutsi abayijanditsemo ari benshi, ni ko no kuyibuka bigomba guhurirwaho na benshi.”

Zimwe mu mpapuro zashyizwe ahagaragara byavuzwe ko nta na rumwe ruvuga kuri Operation Turqoise, Igikorwa cy’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda. Ingabo z’iki gihugu zari muri ubwo butumwa zishinjwa gutoza interahamwe zakoze jenoside. Izi ngabo kandi zishinjwa kudatabara Abatutsi bicwaga muri icyo gihe kandi zari zibifitiye ububasha n’ubushobozi.

Urutonde rw’inyandiko rwashyizwe ahagaragara rugaragaza imikoranire y’u Rwanda n’Ubufaransa hagati y’imyaka ya 1990 na 1995.

Urwo rutonde ngo rugizwe n’inyandiko 41 ndetse n’inyandiko mvugo z’incamake kuri buri cyumweru zingana na 31 zanditswe n’uwari umujyanama wa Perezida François Mitterrand ku bijyanye n’umugabane wa Afurika, Bruno Delaye.

RFI igaragaza ko muri izi nyandiko higanjemo iz’inama zagiye zihuza uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal na bamwe mu bayobozi batandukanye b’u Bufaransa zirimo urugendo rwe muri icyo gihugu muri Nzeri 1993, urwandiko rw’ibyavugiwe mu nama yateranye kuwa 12 Mata, iminsi itanu nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, izijyanye n’uruhare rw’u Bufaransa mu guhangana n’ibitero by’ingabo za FPR muri 1993 n’ibindi bitandukanye.

Gusa muri uru rutonde, nta rupapuro na rumwe ruvuga kuri Operation Tourqoise u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi.

Ku nshuro zitandukanye u Rwanda rwagaragaje uruhare rw’ingabo z’u Bafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho, aho byavugwaga ko zari mu Rwanda zigamije kugarura amahoro. Izi ngabo zatunzwe agatoki cyane ni ku myitwarire zagize ndetse n’ibikorwa zakoreye mu cyitwaga Zone Turquoise, mu gikorwa cyahereye tariki ya 23 Nyakanga gisozwa tariki 22 Kanama 1994.

Izi mpapuro zirimo impanuro za politiki na gisirikare zahabwaga umukuru w’u Bufaransa w’icyo gihe, Francois Mitterrand.

Ntakirutimana Deus