Perezida Macron yavuze ko Mushikiwabo yujuje ibyatuma ayobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa

Mushikiwabo avuga igifansa neza, ni bimwe mu byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ubwo yabonanaga na Perezida Kagame mu biro bye i Paris.

Macron abitangaje nyuma yuko bimaze igihe bivugwa ko u Bufaransa buzashyigikira Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018, Macron yagaragaje ko Mushikiwabo yujuje ibyangombwa byo kuyobora uyu muryango.

Ati ” Mushikiwabo yujuje ibyangombwa byose bikwiye byo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa. Azi kandi avuga Igifaransa mu buryo bukwiye.”

Mushikiwabo ashobora kuba azahatanira uyu mwanya ahanganye na Michaëlle Jean, umunya-Canada usanzwe ku buyobozi bw’uyu muryango.

Amatora kuri uyu mwanya ateganyijwe mu Kwakira (ukwezi kwa cumi) uyu mwaka.

Imvano yo guhatanira uyu mwanya

Amakuru ava muri Minisiteri y’Ububanyi b’Amahanga y’u Rwanda avuga ko Louise Mushikiwabo azatanga izina rye mu nama ya 17 y’iryo shyirahamwe izabera mu mujyi wa Erevan mu gihugu cya Armeniya, ku matariki ya 11 na 12 z’Ukwakira.

Jeune Afrique yari iherutse gutangaza ko yakuye amakuru i Paris mu Bufaransa no mu bindi bihugu bibiri bya Afurika biri muri uwo muryango ko u Bufaransa buzashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo.

Kuyobora uyu muryango ni indi ntambwe yaba itewe n’uyu muryango cyane ku bijyanye n’u Rwanda.

Iki gihugu kiri imbere mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza aho ibihugu bigize uyu muryango biherutse gutorera u Rwanda kuzakira inama izabihuza mu mwaka w’2020.

Ku rundi ruhande ibihugu bibona u Rwanda nk’igihugu gishobora kuba cyasohoka mu ikoreshwa ry’ururimi rw’igifaransa, aho mu mashuri, mu nama no mu kazi usanga Icyongereza ari cyo kiza imbere. Nyamara mu gihe Mushikiwabo yaba ayobora uyu muryango byafasha iki gihugu kongera imbaraga muri uru rurimi, bikaba inyungu zikomeye kuri uyu muryango mu rwego rwo kudahomba umunyamuryango wawo kuva kera[u Rwanda].

Itorwa rya Mushikiwabo kandi ryagirira akamaro u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi kuko byaba bihuriranye n’igihe Perezida Paul Kagame ayobora Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.

Kuba kandi ashyigikiwe n’u Bufaransa ni inzira iganisha ku gutsura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, igihugu gikunzwe gukomozwaho mu ruhare gishinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kutagaragaza ubushake mu gufata no guhana abakekwaho kugira uruhare jenoside baba muri icyo gihugu.

Ntakirutimana Deus