Perezida Macron yakiriye Kagame mu biro bye

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakiriye mugenzi we w’ u Rwanda Paul Kagame mu biro bye i Paris.

Aya makuru the Source Post iyakesha urubuga rwa Twiiter rwa perezidansi y’u Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda aheruka kugera mu biro bya perezidansi y’u Bufaransa muri Nzeri 2011.

Perezida Kagame azakirwa muri ibi biro (Elysée) mu cyumweru gitaha, ubwo azaba yitabiriye inama ku ikoranabuhanga yiswe Viva technologies. Ni inama izaba kubwa Gatatu no ku wa Kane, ku matariki ya 23 na 24 Gicurasi 2018.

Uru rugendo Kagame arukoreye muri iki gihugu aherukamo mbere y’imyaka itatu ishize.

Guhura kw’abaperezida bombi bamwe babona ko bizafasha mu kubyutsa (kunagura) umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza nyuma yuko u Bufaransa bushinjijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kutagaragaza ubushake butsitse mu gufata no gukurikirana abakekwaho kuyigiramo uruhare bakiri ku butaka bwayo.

Aba baperezida bazahurira mu nama iri kubera muri iki gihugu yiga ku bijyanye n’ikoranabuhanga ejo ku wa kane.

Kubonana kwa Kagame na Macron bibaye ku nshuro ya 4 muri aya mezi umunani ashize.

Guhurira muri ibi biro bigaragaza ko u Bufaransa burajwe ishinga no kongera gutsura umubano n’u Rwanda bugendeye ko Perezida Kagame ari we uri kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Abo muri leta y’u Bufaransa bari hafi ya Macron bari batangaje ko bifuza kuzaganiran’u Rwanda ku ngingo zibahuza aho kuganira ku zibatanya.

Perezida Kagame yakoze impinduka ebyiri zikomeye muri AU zanyuze u Bufaransa, zirimo iz’uyu muryango n’izijyanye no gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

Bivugwa ko aba bagabo kandi bashobora gukomoza kuri kanadidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo bikomeje kuvugwa ko aziyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation internationale de la francophonie-OIF). Uyu muyobozi azashyigikirwa n’u Bufaransa butabihakana

Ntakirutimana Deus