Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kutivuga ibigwi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na chairman wa FPR Inkotanyi yasabye bwa nyuma abagize uyu muryango kwirinda kwishimagiza no kwivuga ibigwi kandi abizeza ko nta gishobora guturuka hanze ngo gihungabanye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ku cyicaro cy’umuryango FPR Inkotanyi, uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinzwe. Atangiza iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na chairman wa FPR yashimangiye ko nubwo iyi myaka 30 yabaye umusingi ukomeye atari ryo herezo ry’ubuzima bw’ uyu muryango nkuko bigaragara mu nkuru ya RBA.

Perezida Kagame yavuze ko indagaciro zaranze uyu muryango, ubu ngo ari bwo zinakenewe cyane kuko ngo nyuma y’urugamba rwo kwibohora havuka ibindi bibazo bishya birimo na bamwe mu banyamuryango batandukiriye amahame yawo bagahinduka ibikoresho by’abatifutiza ineza igihugu kimwe n’abaharanira inyungu zabo bwite kurusha iz’abaturage bo bashishikajwe n’impinduka nziza mu buzima bwabo.

Biteganyijwe ko iyi nama nkuru y’Umuryango FPR inkotanyi izasiga hatowe komite nyobozi nshya ku rwego rw’ igihugu hamwe n’abakomiseri ndetse hakavugururwa zimwe mu ngingo zigize sitati z’uyu muryango washinzwe mu 1987.

Inkuru irambuye mu mashusho:

Ntakirutimana Deus