Paris: Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Urukiko rwa Rubanda (Court d’assises) rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi.

Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko yaburaniraga muri urwo rukiko guhera tariki 17Gicurasi 2022, ku byaha yari akurikiranweho birimo ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.

Ni we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya jenoside. Abaye uwa kane mu baburanishijwe.

Ibyaha yashinjwaga birimo ubwicanyi bw’abatutsi bwabereye i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika ahiciwe abatutsi benshi bamaze kuhahurizwa kuko babaga bijejwe umutekano. Nyuma baje kwirarwamo n’abajandarume ndetse n’interahamwe babica mu matariki 15 na 21 Mata 1994.

Ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko bumusabira igifungo cya burundu kubera uruhare bwavugaga ko yagize muri jenoside, rurimo guhuriza hamwe abatutsi mu bice bitandukanye bakaza kwicwa, abikora abizi kandi abigambiriye.

Uruhande rumwunganira rwo rwavugaga ko nta bubafasha yari afite bwo gutuma hatabaho ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri Gikongoro, ngo bwakozwe n’abajandarume kandi nta bubafasha yari abafiteho. Bucyibaruta we avuga ko ahorana ububabare ko ntacyo yashoboye mu gutuma abatutsi bo ku Gikongoro baticwa.

Bucyibaruta aba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997. Muri iyi minsi yagenzurwaga n’urwego rw’ubucamanza.

Dosiye ye yari ishingiye ku nama ziswe iz’umutekano Bucyibaruta ashinjwa ko zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 guhera mu kwezi kwa kane mu 1994, babahiga n’aho bari bahungiye nko mu nsengero no mu mashuri.

By’umwihariko, Bucyibaruta yashinjwaga gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi.

Ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bakahicirwa – mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yo mu Rwanda.

Urukiko rwasuzumye uruhare rwa Bucyibaruta aho aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho,  tariki 7 Gicurasi 1994, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Yashinzwaga kandi uruhare aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’abatutsi – zirimo n’abapadiri batatu – kuri gereza ya Gikongoro.

Mu manza zabanje mu Bufaransa, abantu bane mu manza eshatu bahamijwe ibyaha bya jenoside.

Abo ni Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wo kuri hoteli wakatiwe gufungwa imyaka 14, na Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda wakatiwe imyaka 25.

Abakatiwe nyuma muri icyo gihugu ni Pascal Simbikangwa wahoze afite ipeti rya Kapiteni mu ngabo z’u Rwanda (FAR) wakatiwe igifungo cy’imyaka 25, Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye mu kuba Burugumesitiri ba komine Kabarondo bakatiwe igifungo cya burundu  na Muhayimana Claude uherutse gukatirwa imyaka 14 y’igifungo kubera ubufatanyacyaha muri jenoside yagize mu yahoze ari Kibuye, aho yari umushoferi muri hoteli yaho.

Bucyibaruta ni muntu ki?

Laurent Bucyibaruta yabaye perefe wa Kibungo kuva mu 1985 kugeza mu 1992. Guhera mu 1992 kugeza muri Nyakanga 1994 yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Yabaye kandi intumwa ya rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *