Urubanza rwa Bucyibaruta : Icyo yatangaje mbere yo gusomerwa

Abagize inteko iburanisha Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bariherereye ngo bafate umwanzuro kuri urwo rubanza.

Uyu munsi kuwa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruri kumuburanisha rwumvise ibisobanuro bye bya nyuma mbere yuko rutangaza niba ahamwa n’ibyaka akurikiranweho cyangwa niba bitamuhama.

Bucyibaruta yavuze ko ibyo gutererana abishwe ko bitigeze bimubamo.

Ati ” Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko ibyo kinatererana ku bicanyi bitigeze bimbamo.”

Yungamo ko yahoraga ashaka icyatuma ngo abatutsi baticwa.

Ati:

Nahoraga nibaza nti nabafasha nte? Ni ibibazo no guhorana akababaro (remord) bimporamo muri iyi myaka 28. Ariko ukuri sinigeze nifuriza akababaro abatutsi ba Perefegitura ya Gikongoro. Sinigeze mbasha kubafasha n’imiryango n’inshuti zabo, ariko sinigeze nifuza kubaha abicanyi.”

Yungamo ati “Ukuri kuri njyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’abicanyi, sinigeze nifuza ubwo bwicanyi ndengakamere. Nibyo nifuzaga kuvuga. Murakoze.”

Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregera indishyi muri urwo rubanza bavuze ko Bucyibaruta yahurizaga abatutsi hamwe i Murambi, i Kibeho, i Kaduha ndetse na Cyanika kugirango bicwe ku buryo bworoshye. Ibyo ahakana we ndetse n’ubwunganizi bwe, bukavuga ko bishwe n’abarimo abajandarume yari yabahaye ngo bamurinde. Ubwunganizi bwe bwamusabiye kuba umwere, mu gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye igfungo cya burundu.

Icyemezo cy’urukiko kiratangazwa mu masaha ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *