Igihano Bucyibaruta yahawe ni ubutumwa ku bakoze jenoside bacyihishahisha-Perezida wa Ibuka

Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Nkuranga Egide avuga ko igihano cyahawe Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi ari ubutabera buhawe abarokotse ndetse n’ubutumwa ku bayikoze bacyihishahisha.

Tariki 12 Nyakanga 2022, nibwo urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwahanishije igifungo cy’imyaka 20, Bucyibaruta Laurent wari ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.  Urwo rukiko rwamuhamije ubufatanyacyaha muri jenoside.

Mu kiganiro yagiranye na The Source Post nyuma yuko urukiko rumaze gutangaza igihano rwakatiye Bucyibaruta, Nkuranga yavuze ko igifungo nk’icyo ku muntu nka Bucyibaruta wakomeje kubaho yihishahisha kugeza ubwo agaragaye mu Bufaransa ngo bifite ubutumwa bitanga ku bameze nka we.

Nkuranga ati:

“Ni ubutumwa buba butanzwe ko n’ucyihishe ejo, ejobundi azafatwa kubera yuko icyaha cya jenoside ntabwo gisaza.”

Igihano cy’imyaka 20 nubwo kitanyuze, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, Nkuranga avuga ko hari icyo bivuze

Ati ”

Twe twari twiteze ko bamukatira imyaka irenze na 25,  twumvaga ko bazamukatira burundu, ariko imyaka 20 bamukatiye nanayikora nta kibazo kuko icy’ingenzi kuri twebwe ni uko icyaha kimuhamye.

 

Nkuranga yungamo ko imiryango y’abavukijwe ubuzima i Kibeho, i Murambi, i Kaduha na Cyanika byibura babonye ubutabera.

Ati :

“Babonye ubutabera kuko icyari kutubabaza ni uko bari kuvuga ngo abaye umwere. Kuba ahamijwe icyaha, akaba akatiwe imyaka 20 , ntacyo, nubwo twifuzaga igihano kirushijeho, nta kibazo.”

Nkuranga ashima ubushake bwa politiki buri kugaragazwa n’u Bufaransa mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’imyaka 28 ikozwe.

Ati” Hari ubushake bwa politiki bufasha ubutabera mu Bufaransa kugirango abo bantu bakomezaga kwidegembya, nibura noneho bafatwe, bashyikirizwe ubutabera. Kiriya ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko n’abakihishahisha, ejo cyangwa ejobundi bazafatwa.

Bucyibaruta w’imyaka 78 aramutse asoje igihano cye, mu gihe urukiko rukuru rwakomeza kukimuhamya aramutse ajuriye mu minsi 10 igenwa n’itegeko, yarangiza icyo gihano agiye kuzuza imyaka 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *