Kamonyi: Abaturage basabwe uruhare rwabo umuhanda Gihara-Nkoto ukuzura mu mezi 10

Igice cy’umuhanda Nkoto-Gihara kizwi na benshi bacyitabaje, ubwo umuhanda mpuzamahanga uva i Kigali unyura i Muhanga wapfiraga ahitwa  Beshenyi bikabangamira urujya n’uruza rw’abahacaga, biyambaje icyo gihe, hamwe kaburimbo yararangiye ahandi itarimo.

Iki gice cy’umuhanda kitarimo kaburimbo ngo kizaba cyarangiye muri Kamena 2023, mu gihe abaturage batanze umusanzu wabo, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko utagoye.

Ubwo yitabiraga inteko rusange y’abaturage mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyongira Uzziel yasabye abaturage uwo musanzu wabo agira ati:

“Ikibura kindi ni umuhanda mwiza, dufite gahunda yo gufata uyu muhanda tukawushyiramo kaburimbo kugeza mu Nkoto. Akarere turasabwa ingengo y’imari, abaturage mukaduha aho unyura. Ni bwo bufatanye mu iterambere.”

Niyongira avuga ko nta nzu nyinshi zihari zabangamira uwo muhanda, bityo agasaba abafite ibipangu byagira uruhare mu kubangamira ikorwa ry’uwo muhanda kuzigomwa uruzitiro rwazo rukagabanywa ariko bakagezwaho ibikorwa byo by’iterambere, cyane ko akarere kabona amafaranga yo gukoresha umuhanda, ariko bigoye ko kabona ayo kwishyura aho unyura

Ati “Ntabwo ari inzu nyinshi, mukwiye kubyumva mugasiga metero zikwiye, mukigizayo ibipangu byanyu tukabubakira umuhanda.”

Yungamo ko abahabwaga ibyangombwa byo kubaka habaga harimo ingingo ya metero zisigara ku bijyanye n’ibikorwa biteganywa birimo umuhanda.

Akomeza avuga ko nibihutisha kwiyoroheza bitatenze Kamena 2023, ubwo umwaka w’ingengo y’imari izaba irangiye, uwo muhanda nawo uzaba urangira. Abaturage nibamara kwerekana ubushake bwabo ngo ubuyobozi buzahita butanga isoko ryo kuwukora.

Avuga kandi ko ari inyungu z’abaturage baba bungutse igikorwa remezo cy’ingenzi, ikindi ko ubutaka bwabo buzagira agaciro kazamutse cyane ugereranyije n’ako bwari bufite, ikindi ni uko bizabafasha gutura neza bibarinda umukungugu n’icyondo bahuraga nabyo mu gihe cy’izuba n’imvura.

Uwitwa Majyambere utuye mu mudugudu wa Rugogwe muri Kabagesera yavuze ko biteguye gukora igikwiye bagatanga ahazanyuzwa uwo muhanda kuko ari iterambere rizaba ribegerejwe, bityo asaba na bagenzi be korohereza ubuyobozi baniyorohereza ngo bubagezeho ibyo bikorwa.

Inkuru bifitanye isano:

Kamonyi: Hatangajwe igihe umuhanda Gihara-Nkoto uzashyirirwamo kaburimbo 

Kamonyi: Ubuyobozi bwatangaje igihe umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi uzarangirira gukorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *