Kamonyi: “Uwakubise Mudugudu” yateje urujijo

Abaturage b’Umudugudu wa Karehe mu kagari ka Sheri ho mu Murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi, bavuga ko uwitwa Gashayija Célestin uherutse gukubita umukuru w’umudugudu yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, mu gihe abandi bavuga ko ntabwo afite.

Mu minsi ibiri ishize, uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko yadukiriye, Umukuru w’umudugudu wa Karehe w’umugore amukubitira mu ruhame inshyi ebyiri. Icyo gihe ngo uwo mugabo yari agiye kureba mudugudu, amusaba ko yamuvugira ku muntu bafitanye ikibazo cyuko yamukubise, ubwo yamubwiraga ko Ikibazo cyageze mu butabera ntacyo yagikoraho, ngo yahise akubita mudugudu

Abantu bari aho barakomereye, Dasso n’abanyerondo bafata Gashayija ngo ashyikirizwe inzego zimubaza ibyo yakoze, na we ngo akomeza kwigaragura hasi, kugeza ubwo yajyanjywe kuri RIB.

Iby’icyo kibazo byatumye haba ikitaraganya inama yahuje abaturage b’uwo mudugudu n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse na polisi.

Muri iyo nama, abarimo umugore wa Gashayija na bamwe mu baturanyi bavuze ko asanganywe uburwayi bwo mu mutwe.

Umwe muri bo ati “Ashobora kuba afite uburwayi kuko hari igihe umuryango we wigeze kumubura bakakubona i Shyorongi inyuma y’ishyamba, batanze itangazo baramubuze, bamusanga mu kizu kitabamo abantu.”

Umugore we yemeza ayo makuru ko abona umugabo we afite uburwayi bwo mu mutwe akurikije uko amubona. Ahera ku byabaye icyo gihe abacika, aho avuga ko bamaze igihe baramubuze.

Agira ati “Nkurikije ibyo akora afite uburwayi tutazi.”

Abandi bavuga ko hari abigeze kumubona akora ibiganisha ku burwayi. Umwe ati ”Si normal (hari ikibazo) nigeze kumubona ateza imirwano imodoka zigahagarara.”

Yungamo ko ashobora kuba abiterwa no kunywa inzoga z’inkorano. Kuri urwo ruhande hari abari muri iyo nama bavuga ko ari muzima ahubwo ashobora kuba afite amahane asanganywe cyangwa abiterwa no kunywa izo nzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Marthe avuga ko uwo mugabo abaye afite uburwayi umuryango we wakagombye kubyemeza werekana ko yivuje cyangwa ko afite imiti anywa yandikiwe na muganga.

Ati “Turashaka kumenya aho ikibazo kiri.
Uwo mubana wakwiye kuba uvuga aho yivuza n’imiti afata.”

Yungamo ko nta muntu ugomba kubuza uburenganzira undi, ko amategeko amurengera. Avuga ko abantu bakwiye kwivanamo imvugo ko hari ubwoko bw’indakoreka.

Ati ” Ubwoko bw’indakoreka bubaho?Ngo baratuzi n’abagore bacu ni uko…Bizarangira ibikoko bijya mu mashyamba, umuntu iyo aba mu bantu yubaha abantu, buri wese agomba kubaha mugenzi we, kuko ntaba azi uzamutabara, uzamurengera.”

Komanda wa sitasiyo ya police ya Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi asaba abaturage gutabara mu gihe havutse ikibazo.

Yungamo ko batazihanganira abahohotera abayobozi.

Ati “Ntabwo tuzihanganira umuntu ukubita umuyobozi cyangwa undi muturage wese, uguhohoteye byereke ubuyobozi, tugomba kandi kugirana inama niba hari ugiye gukora ibidakorwa muziranye.”

Asaba kandi ubuyobozi gukora urutonde rw’abantu abaturage bavuga ko badashobotse, babuza abandi umutekano bakaba bakurikiranwa.

Abantu badakorwaho, bayobozi mukore urutonde rw’abatumva ubuyoblz cg bazengereje abaturage hanyuma dushake ukuntu tubafata.

Ku bibazo by’inzoga z’inkorano zishobora gutuma urugomo rwiyongera  mu bantu , ubuyobozi bw’umurenge bwavuze ko bugiye kubishakira umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *