Muhanga: Ubuyobozi bwabwiye abasenateri ko kwitwa “Satellite city” bikiri mu nyandiko gusa

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwatangarije itsinda ry’abasenateri basuye aka karere ko ibijyanye no kwitwa Umujyi ugaragiye Kigali ndetse n’ibijyanye nabyo babyumva mu mpapuro.

Umuyobozi w’aka karere, Kayitare Jaqueline yabitangarije abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri gahunda irimo yo gusura ibikorwa bitandukanye mu gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi.

Abajijwe ku bijyanye no kuba aka karere karagizwe Umujyi ugaragiye Kigali n’amahirwe babibyaza, Kayitare yavuze ko bashima ayo mahirwe bahawe amaze igihe kitaragera ku mwaka, ariko basa n’abayumva mu nyandiko gusa.

Agira ati “Twishimiye uko twagizwe , kandi twiteguye kugira uruhare mu kuba icyo igihugu cyatugize. ”

Kayitare ariko avuga ko ibyo kwitwa gutyo bikiri mu nyandiko bitarashyirwa mu bikorwa. Ibyo babibonye mu nyandiko z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’iza Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Ati “Nta rwego rwa leta turicarana ngo rutubwire uko Satellite city imeze itya, ingengo y’imari ingana itya….”

Yungamo ko nta nama yari yaba ihuza imijyi ya Muhanga, Rwamagana na Bugesera yiswe imijyi igaragiye Kigali n’inzego za leta, bityo agasanga hari ibitarekemuka muri iyo gahunda.

Asaba ko bikwiye kunozwa, ati “Nibive mu nyandiko bijye mu bikorwa.”

Zimwe mu ngaruka ziyigiraho ni uko hari abakozi bagomba kujya kuri urwo rwego(mu mijyi yunganira n’igaragiye Kigali) bafite ubushobozi busabwa batarashyirwaho. Icyo kibazo ngo bakunze kukigaragaza akarere kakitwa Umujyi wunganira Kigali.

Aka karere kandi ngo kibaza icyo kari gufasha Kigali bikabayobera kandi ngo bari bakwiye kuyunganira mu bikorwa bitandukanye nkuko biswe umujyi ugaragiye Kigali.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’abaterankunga akarere gashakisha amahirwe yo mu gice cy’Umujyi wunganira Kigali kahozemo.

Ikindi ngo kuba ako karere gafite imirenge 12, ariko igice cy’umujyi kiri mu mirenge ine nabyo ngo ni ikibazo kuko usanga hari abashaka gufata ako karere kose nk’ak’umujyi bigatuma hari gahunda za leta zitagera kuri abo baturage uko bikwiye.

Biteganywa ko Imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali hashyizwemo Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 650.000 na 1.000.000.

Imijyi igaragiye Umurwa Mukuru Kigali, izafasha kugabanya umubare munini w’abagana Kigali, igatuza hafi miliyoni y’abaturage muri buri mujyi, ikaba iri hafi ya Kigali, ndetse ikazahabwa imbaraga mu bikorwa remezo na serivisi ku buryo buhagije.

Ni mu gihe igishushanyo mbonera giteganya ko imijyi umunani ariyo izaba yunganira umujyi wa Kigali. Muri yo harimo Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza. Ni imijyi izifashishwa mu kwegereza abaturage bahaturiye iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye. Buri mujyi muri iyo uzaba ufite abaturage bari hagati ya 250.000 na 650.000.

Iri tsinda riyobowe na Dr Nyinawamwiza Laetitia ryasezeranyije akarere ko rigiye kugakorera ubuvugizi biciye muri Sena.

Inkuru bifitanye isano : Muhanga: umwuka uri mu baturage n’abayobozi nyuma yo kugirwa umujyi ugaragiye Kigali

 

Muhanga: Umwuka uri mu baturage n’abayobozi nyuma yo kugirwa umujyi ugaragiye Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *