Kwitabaza amacandwe mu mibonano mpuzabitsina bishobora gutera kanseri

Abahanga mu by’ubuzima baburira abitabaza amacandwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ko bafite ibyago byo kurwara kanseri ya nyababyeyi (cervical cancer).

Bavuga ko byamenyerewe ko hari abantu benshi bitabaza ayo macandwe muri icyo gikorwa kugirango ase n’afasha nk’atuma igitsina cy’umugore kibobera, mu gihe hari amavuta yifashishwa yabugenewe abobeza igitsina mu gihe cy’imibonano, hagamijwe ko ishimisha abayikora.

Izo nzobere zivuga ko amacandwe aba arimo udukoko (bacteria) dutandukanye dutera uburwayi inda ibyara y’umugore.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwerekanye ko hari abagabo bakoresha ayo macandwe nk’amavuta afasha igitsina cy’umugore kubobera muri icyo gikorwa. Ibyo ngo bitera abagore indwara zirimo impumuro mbi mu gitsina ndetse n’umwanda.

Iby’ubwo burwayi bituma abagore bitabaza interineti bashaka umuti wabafasha gukira,  bityo bagakoresha ibintu bitandukanye nabyo bishoboka kuyigiraho ingaruka.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bana n’abagore ndetse no kuvura indwara mu bitaro bya Muhimbili muri Tanzania, Dr. Nathanael Mtinangi avuga ko kwitabaza amacandwe muri icyo gikorwa bibujijwe.

Ati:

“Bikwirakwiza indwara. Ntabwo byemewe.”

Mu buryo bwa siyansi ngo mu kanwa harimo udukoko twinshi tutagira icyo tuhatwara, ariko ngo utwo dukoko tukaba tubi iyo tugeze mu gitsina.

Ikindi ni uko mu rwungano rwo kwibaruka rw’umugore ngo habamo udukoko  ‘lactobuciluss’ na ‘candida albicans’ tutagira icyo dutwara uwo mwanya ariko natwo tuba tubi iyo tugeze mu kanwa.

Abavura indwara z’abagore bemeza ko indwara ziterwa n’utwo dukoko ziyongereye.

Umuganga w’izo ndwara mu bitaro bya Aga Khan Hospital, Jane Muzo, avuga ko gushyira amacandwe mu gitsina cy’umugore , uba ushyizemo udukoko tuba mu kanwa.

Ati “Ibuka ko hari ubwoko bitandukanye bw’udukoko tutihanganirana iyo duhuye. Ibyo bitera amakimbirane y’uca bugufi yaba umushyitsi cyangwa umusangwa.

Yungamo ati “Iyo agakoko gafatwa nk’umusangwa gacitse intege, ak’umushyitsi kariganza, bityo kagateza ibibazo mu gitsina kagateramo n’uburwayi bukomeye bugera no mu rwungano rwo kwibaruka rw’abagore.

Utwo dukoko ngo dushobora kubyara utundi (hybrid bacteria) dufite ubukana dushobora gutera kanseri ya nyababyeyi cyangwa ibibyimba ndetse n’izindi ndwara muri urwo rwungano.

Umuhanga mu buvuzi bw’indwara zirimo iz’abagore mu bitaro bya Salaaman muri Temeke, i Dar es Salaam, Abdul Mkeyenge asobanura ko mu kanwa habamo udukoko twahagize iwatwo bityo ko gukoresha ayo macandwe mu gitsina nk’amavuta agifasha kubobera ari bibi cyane.

“Mu buryo bwa guhanga, ntidukoresha amacandwe nk’amavuta yabugenewe yo kubobeza igitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kuko hari udukoko dutandukanye mu kanwa. Ni byo iyo ukoresheje ayo macandwe nk’amavuta biragushimisha ko habobereye ariko uba wimuriye udukoko two mu kanwa mu gitsina kandi biteza indwara.

Icyo gihe ngo udukoko two mu kanwa duhangana n’utwo mu gitsina tugatsindwa, utwo mu kanwa tugakwira hose mu gitsina tukagera no mu rwungano rwo kwibaruka.

Ati ”

Ibyo bishobora guteza icyitwa ‘bacterio vaginosis’ maze umugore akumva afite ibimenyetso by’umwanda mu gitsina bizana no guhumura nabi”.

Ibyo avuga ngo ni uburwayi bamaze kuvura abagore benshi.

Ati ” Abagore bavuga ko bafite uburwayi butarangira bwa buri munsi, bagiye bavurirwa mu bitaro, ariko ntibazi impamvu yabwo, kuko aho gukira, abagabo bakomeza kubinjizamo ayo macandwe kandi niyo nyirabayazana.”

Akomeza avuga ko umuntu ashobora kuba afite za virusi mu kanwa zishobora gukwirakwizwa mu mwanya w’ibanga w’umugore bityo bigateza ya kanseri mu mwanya mwibarukiro we.

Umugore ugaragaje ibyo bibazo ntiyitabweho hakiri kare ngo bishobora kumuviramo ibyago bikomeye, ibyo birimo kuba ingumba, kuvamo kw’inda n’ibindi.

Hakwiye gukorwa iki?

Dr. Mkeyenge avuga ko abagiye gukora imibonano mpuzabitsina bagomba gutegurana bikwiye.

“Abagabo benshi, iyo bari kumwe n’abo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina ntibabategura uko bikwiye, bityo mu gikorwa bakumva batabobereye kuko nta bubobere umubiri uba watanze.”

Akomeza avuga icyakorwa. Ati ” Wateguye umugore neza, hari amatembabuzi arekura atuma igitsina kibobera, bityo n’iyo wakwinjiza igitsina ntabwo yumva ububabare na buke cyangwa kutaryoherwa.”.

Ubushakashatsi 

Ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru cyandika ku bya siyansi mu by’ubuzima PLos muri Kanama 2020 bwemeje ko gukoresha ururimi mu mibonano mpuzabitsina bitera kwandura indwara zo mu myanya ndangagitsina.

Bwakomeje bwerekana ko umugore ufite iso ndwara ashobora kutabona ibimenyetso ariko akagira impumuro mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *