Gicumbi: Yemereye urukiko ko “yasambanyije ku ngufu” umukecuru

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Kagari ka Gatwa, umurenge wa Murambi ho mu karere ka Rulindo arashinjwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha akekwaho gukorera umukecuru w’imyaka 58 y’amavuko.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi buherutse kugeza imbere y’Urukiko uwo mugabo tariki 15 Nyakanga 2022.

Icyo cyaha yagikoze tariki 24/03/2022 ubwo yari agiye kugama imvura iguye ageze mu rugo asanga umukecuru yicaye ku buriri ahita amusunikiraho baragundagurana ariko amurusha imbaraga aramusambanya ndetse amuruma ku jisho aramukomeretsa bikomeye, arangije aratoroka

Ubwo yireguraga, uregwa yemeye icyaha agisabira imbabazi, kandi yemera ko  yagikoze  azi ko gihanwa n’amategeko, ari nayo mpamvu yahise atoroka akaza gufatirwa ku kindi cyaha yari yakoze

Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu hagati ya 1.000.000 na 2.000.000 nk’uko giteganywa mu ngingo ya 134 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28/07/2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *