Muhanga: Akurikiranweho kwica umugore we amuziza ikanzu

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo wavutse 1954 ukekwaho kwica umugore we wavutse 1955 babanaga  amukubise inkoni.

Icyaha cyabaye ku mugoroba w’itariki ya 15 Nyakanga 2022, mu mudugudu wa Kondo, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhangaubwo ukekwa yari avuye kunywa inzoga.

Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yakubise inkoni umugore we ari kwiruka, uwo mugore akaza gusimbuka agacurama munsi y’umukingo awuhanutse hejuru akagwa nabi agahita apfa.

Abatangabuhamya bavuga ko umugore yavuye mu isoko anyura ku kabari umugabo we yarimo anyweramo, umugabo amubaza niba yaguze imyenda y’umwana bareraga wari gukomezwa, umugore amusubiza ko yasanze amafaranga yari afite ibihumbi cumi na bitanu by’amanyarwanda (15.000 frw) ari make ko bamwatse ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amanyarwanda (25.000 frw) akayabura akagarukira aho.

Ukekwa yasabye umugore we kumuha ayo mafaranga yari agaruye, umugore amubwira ko azayamuha bukeye, umugore ahita ataha, hashize akanya umugabo amusanga mu rugo aramubwira ngo nasohoke ku neza, agisoka yongera kumubaza ngo imyenda y’umwana waguze irihe, amubwiye ko atayiguze, ukekwa ahita amukubita inkoni, umugore yiruka ava mu rugo, ukekwa ahita akingirana abana mu nzu yirukankana umugore, amufashe aramukubita aramwica agaruka abwira umwana ngo najye gutabaza we aragiye.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *