Papa ni umwere bagomba kumurekura-Umukobwa wa Rusesabagina

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba avuga ko igihano cy’imyaka 25 y’igifungo yakatiwe se kitabatangaje, ngo kuko urwo rubanza ari utwa politiki.

Ni nyuma yuko urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwemeje igifungo cy’imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina. Ni mu gihe kandi muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

Umukobwa wa Rusesabagina yabwiye BBC  ko bizera ko u Rwanda ruzumva ibyo basaba hamwe n’ibisabwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga, Rusesabagina akarekurwa.

Agira ati “Uwo mwanzuro ntabwo wadutangaje, kuko tuzi ko kuva papa baramushimuse, kuva bamwima uburenganzira bwe bwose n’ibintu bagiye bamukorera kugeza uyu munsi, twari tuzi icyo bashakaga, ariko icyo tuzi ni uko Association y’abavoka bo muri Amerika, na foundation…., u Rwanda rwemeye ko ziza bakaziha access(uburenganzira) bwose ku gukurikirana urubanza bafatanyije.

Paul Rusesabagina mu rukiko mu 2021
Rusesabagina mu rukiko

Bamaze gusohora raporo ivuga ko urwo rubanza rwari ikinamico, ko agomba kurekurwa kuko uko ibintu byagiye bigenda bitari ubutabera butabogamye,

Kanimba akomeza agira ati “Runo rubanza ni politiki, ndongera kubibutsa yuko bamushimuse,  bamukorera iyicarubozo, ibyo byose ntabwo byemewe mu mategeko mpuzamahanga, ntabwo byemewe no mu Rwanda.”.

Avuga ko bazakomeza bazafatanya n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda ngo bagafunguza se.

Ati “Tuzakomeza tuvugishe abanyapolitiki bose bavuze ko agomba kurekurwa, abafatanyabikorwa b’u Rwanda bavuze ko agomba kurekurwa, rero twebwe tuzakomeza tuvugire papa, barimo baramukorera ibintu bidakwiye kandi ni umwere, bagomba kumurekura bakurikije amategeko mpuzamahanga.”

U Rwanda rwakomoje ku butabera bwahawe Rusesabagina

Mu minsi ishize ubwo Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yari mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano waberaga i Doha muri Qatar yagarutse ku gitutu kimaze iminsi cyotswa u Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina, avuga ko urubanza rwe rwaciye mu mucyo, na ho abashaka ko arekurwa bakwiye kumenya ko ubuzima bw’Abanyarwanda bufite agaciro nk’uko ubw’Ababiligi n’Abanyamerika na bwo bufite agaciro.

Hari mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’Umunyamakuru Steven Craig Clemons ukora kuri The Hill, kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yari amubajije ku bakunze gusaba ko Paul Rusesabagina afungurwa n’icyo asubiza abavuga ko ibyaye kuri uyu mugabo wabaye icyamamare kubera filime Hotel Rwanda ari intambara ya ba “Paul babiri” [Paul Kagame na Paul Rusesabagina ].

Kagame yavuze ko hari abantu benshi badashishikajwe n’ikintu na kimwe ku kibazo cya Rusesabagina usibye kuvuga gusa ko akwiriye kurekurwa.

Yongeyeho ko inkuru ya Rusesabagina ifite impande ebyiri, aho rumwe rushingiye kuri filime Hotel Rwanda. Iyi filime yagombaga kuba ibara inkuru ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka igira Rusesabagina intwari y’u Rwanda.

Ikindi gice cyo yavuze ko cyubakiye ku cya mbere kuko cyo abantu benshi bari bararemye Rusesabagina bashingiye kuri filime nk’umuntu w’igitangaza, maze na we yuririra kuri ubwo bwamamare yaba ku giti cye cyangwa se akoreshejwe ashinga kandi ayobora umutwe witwaje intwaro wagabye ibitero ku Rwanda.

Ati “Iyo mitwe yagendaga ihindura amazina ariko yarayishyigikiraga agera n’aho aba umuyobozi w’umwe muri yo. Yakundaga gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rimwe akajya muri RDC, muri Zambia no mu bindi bice by’aka karere.”

Akomeza agira ati “Imitwe yitwaje intwaro yashyigikiye, yateraga inkunga, yakunze kugaba ibitero mu gihugu cyacu iturutse mu Burundi ubundi iturutse muri RDC. Hano [Rusesabagina] yatanze ibimenyetso, birahari, ntabwo abihakana.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu bashyigikira Rusesabagina, bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu buryo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rumute muri yombi.

Ati “Babuze inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu byabaye kugira ngo agere mu Rwanda.”

Kagame yavuze ko hari abandi bareganwaga na Rusesabagina, batanze ibimenyetso mu rubanza bashinjanya ariko by’umwihariko abo bose bagera kuri 20 bose bashinjaga Rusesabagina.

Ati “Abantu bamugize igitangaza bakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe, batitaye ku nzirakarengane, ku bikorwa bye cyangwa se ku byo abareganwa nabo bavuga.”

Yanavuze ko bisa n’aho “abakomeye” bamugize igitangaza bumva ko akwiriye kurekurwa kuko ari umuturage w’u Bubiligi akaba anafite uburenganzira bumwemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gukurikirana Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byombi byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka.

Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa.”

Yakomeje agira ati “Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime ariko ibireba ubuzima bwacu, ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *