Kenya: Impirimbanyi y’ubwigenge yogoshwe ibisage bimaze imyaka 70

Muthoni Wa Kirima azwi cyane nk’umurwanyi w’umutwe wa Mau Mau warwanaga n’abakoloni b’abongereza uharanira ubwigenge bwa Kenya.

Imisatsi myinshi kandi miremire yari mu byarangaga aba barwanyi babaga mu mashyamba, nyuma yo kugera ku bwigenge kogosha ibyo bisage ni kimwe mu byo benshi muri bo bahise bakora nk’ikimenyetso cyo kwishimira ubwigenge.

Muthoni Wa Kirima yamaze imyaka irindwi mu ishyamba, amateka ye avugwa ko abandi bagore bashyirwaga mu mutwe w’intasi za Mau Mau cyangwa abagemura ibiryo mu ishyamba.

Muthoni yari mu bagore bacye cyane barwanaga imbere ku rugamba, aho yavanye ipeti rya Field Marshal.

Mama Ngina Kenyatta yari inshuti ye muri ibyo bihe kandi babanye mu ishyamba banafunganwa muri gereza nkuru ya Kamiti, nk’uko ikinyamakuru Nation kibivuga.

Mu myaka ya vuba ishize, Muthoni wa Kirima yabwiye ikinyamakuru K24 muri Kenya ko yarahiye ko atazogosha ibisage bye Kenya “itarigenga by’ukuri”.

Mu muhango wo kumwogosha ibi bisage wabereye mu rugo rwe mu ntara ya Nyeri hagati mu gihugu, Muthoni yavuze ko yogoshe ibisage bye kuko “ibyifuzo bye nk’umurwanyi w’ubwigenge leta yabigezeho”.

Gusa ntiyavuze ibyo byifuzo ibyo ari byo, nk’uko ikinyamakuru Nation kibivuga.

Ku mbuga nkoranyambaga abanyakenya bamwe bibajije impamvu y’uyu muhango n’agaciro kawo.

Bamwe bashinje abanyapolitiki gufata amahirwe kuri uyu mukecuru kubw’inyungu zabo za politiki – mu gihe Kenya iri kwitegura amatora rusange mu kwezi kwa munani.

Mama Ngina Kenyatta, wabaye umugore wa Perezida wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta, akaba na nyina wa Perezida uriho, Uhuru Kenyatta, yavuze ko atewe ishema no kogosha ibisage by’uyu murwanyi.

Amaze kogosha ibi bisage byari bifite uburebure buri hafi metero 2, Mama Ngina yabizingiye mu ibendera rya Kenya, avuga ko bizabikwa mu nzu ndangamurage.

Muthoni wa Kirima amaze kogoshwa ibisage yasabye Kenya kurangwa n’ubumwe n’amahoro ku bayituye.

Aba-Mau Mau barwaniye ubwigenge bwa Kenya kuva mu 1952 kugeza mu 1960, bari biganjemo cyane abo mu bwoko bw’aba Kikuyu bafashijwe n’andi moko nk’aba Meru n’ayandi.

Kenya yabonye ubwigenge mu 1963. Muthoni wa Kirima ari mu barwanyi b’aba Mau Mau bacye bakiriho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *