Amajyepfo : Ubucukuzi butubahiriza amategeko bukomeje kwanduza Nyabarongo

Amazi aturuka ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro naho bwahoze bukorerwa mu turere tw’Intara y’Amajyepfo akomeje kwanduza umugezi wa Nyabarongo, bityo bigahombya igihugu ibirimo ubutaka bwera, bikanateza indwara.

Ababona umugezi wa Nyabarongo mu bice bya Muhanga, Ngororero  na Kamonyi babona ko amazi yayo ubusanzwe yakwiye kugira ibara ry’ubururu cyangwa rijya gusa n’umweru, ubu asa n’ikigina, bisobanuye ko yanduye.

Amazi y’uwo mugezi unyura mu cyogogo cya Nyabarongo kiri ku buso bwa kilometero kare 3000, gikora ku turere umunani (8) ari two Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe, hari aho bigaragara ko yanduye.

Uko kwandura bihombya igihugu ubutaka bwiza buba bwajyanywe n’isuri muri uwo mugezi, ndetse iyandura ryayo rikaba ryagira ingaruka mu guteza indwara z’inzoka n’izindi zirimo kanseri ku bakoresha yo mazi, nkuko umushakashatsi Dr Damascene Gashumba,  yabitangaje tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) abereye umuyoboke ryashyiraga ahabona ubushakashatsi ryakoze ku miterere y’ibihumanya ikirere n’ibyangiza icyogogo cya Nile, n’umugezi wa Nyabarongo.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko bimwe mu biza ku isonga mu kwangiza uwo mugezi birimo imyanda iva mu ngo iza ku isonga mu kwangiza Nyabarongo ku kigero cya 47,8 %, ibiva mu buhinzi butarwanya isuri ku kigero cya 24,4%, ibyo mu nganda ku cya 17,8%, mu gihe ibiva ahacukurwa amabuye y’agaciro byanduza kandi bikangiza uwo mugezi ku kigero gisaga 10%.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bugaragaza ko ubwo bucukuzi hari ubugira uruhare mu kwanduza Nyabarongo nyamara Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imiterere n’imikorere bya Komite ishinzwe gusesengura ubusabe bw’impushya n’ibibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri N°079/03. ryo kuwa 26/07/2019,  mu ngingo ya kabiri, igena ibikwiye kwibandwaho birimo ko Serivisi zo kwita ku bidukikije n’imibereho y’abaturage nko gusana ibyangijwe, kongera gutera ibimera, gucunga imyanda yo mu birombe n’amazi yakoreshejwe, gusiba ibyobo no gusana ibyangijwe ndetse no gucunga ibisigazwa byo mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Uko amazi ya Nyabarongo asa, Minisitiri Gatabazi yunze mu ry’uwahoze ayobora Muahanga ko bazayahindura urubogobogo

Guverineri w’iyo Ntara, Kayitesi Alice avuga ko ibyo bikorwa binanduza amazi y’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, bityo ko hari ibikwiye gukorwa.

Ati “Kimwe mu byihutirwa, turatangira dushyire imbaraga mu guca imirwanyasuri, no gutera imigano turebe ko hari icyo byatanga. N’abashinzwe ubucukuzi hakwiye gukorwa ibindi byobo byo guhererekanya amazi kugira ngo tubashe kurengera ruriya rugomero rutazafunga”.

Kayitesi avuga kandi ko hagiye kunozwa imikoranire y’uturere twa Ngororero na Muhanga, kuko aritwo dukorerwamo ubucukuzi bwangiza urugomero kugira ngo habeho kunoza amategeko y’ubucukuzi hafatwa amazi.

Kubera isuri Nyabarongo bayigereranya n
Nyabarongo yangijwe n’ibikorwa bitandukanye, hano ni hafi y’ahubatse urugomero rwa Nyabarongo muri Muhanga

Umukozi ishinzwe ubugenzuzi mu kigo gishinzwe ubucukuzi, peterori na Gaz (RMB), Bagirijabo Jean d’Amour, icyo gihe yavuze ko hari kompanyi enye zicukura hafi y’urugomero kandi bamaze kuganira n’abayobozi bazo zigakumira amazi arimo itaka ajya muri Nyabarongo.

Avuga ko hasanzweho ibihano ku bacukura mu buryo butemewe bwangiza ibidukikije, kandi bagiye gukaza ubugenzuzi kugira ngo ikibazo gikumirwe, kuko ubundi iyo ufite uruhushya rwo gucukura uba ugomba no kurinda ko itaka rimanukira mu migezi.

The Source Post yasuye ibirombe bya sosiyete NT Mining Company ikorera mu Murenge wa Rukoma mu karere ka Muhanga, ifite bimwe mu byobo yacukuyemo amabuye bimaze igihe bidasibwa, bamwe mu babituriye bavuga ko biri mu byanduza amazi y’umugezi wa Nyabarongo.

Hashimwe Janvier, umukozi muri iyo sosiyete ushinzwe ibidukikije avuga ko bafata amazi bakoresheje, gutera ibiti aho barangije gukoresha

Agira ati “Ni ikibazo byanze bikunze, nkanjye ushinzwe ibidukikije, tubona hari umucanga ushobora  kuducika ukajya mu mugezi[Nyabarongo], ni ikibazo pe, ariko natwe turi kugerageza uburyo  bushoboka, tukaba twafata uyu mucanga tukawushyira ahantu hameze neza.

Akomeza avuga ko bari gushaka uburyo bakemura icyo kibazo, bacukura imirwanyasuri ifata amazi amanura ibyanduza uwo mugezi.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo cyo kwanduza Nyabarongo byatumye inzego zitandukanye zihurira mu muganda wo kubungabunga uwo mugezi, wabereye mu nkengero zawo hacukurwa imirwanyasuri mu mpera za Werurwe 2022.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko bazakomeza guharanira hanozwa uburyo ibikorwa by’ubucukuzi byanduza umugezi wa Nyabarongo bikosorwa.

Inkuru bifitanye isano: Ishyaka Green Party riratabariza iyangizwa ry’umugezi wa Nyabarongo ribangamiye abantu miliyoni 487

Ishyaka Green Party riratabariza iyangizwa ry’umugezi wa Nyabarongo ribangamiye abantu miliyoni 487

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *