Nyaruguru: Abantu bataramenyekana bishe abaturage batwika imodoka ya gitifu

Abantu bataramenyekana mu karereka Nyaruguru biravugwa ko bateye mu Kagari ka Nyaruguru bakahica abantu babiri, bakahakora n’ibindi bikorwa bikorwa bitandukanye birimo gutwika imodoka ya gitifu.

Ibi biragaragara mu butumwa butandukanye bwahererekanyijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako karere mu ijoro ryakeye.

Ubwo butumwa bugira buti “Saa sita z’ijoro mu Kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere abantu bitwaje imbunda bateye ahantu hatandukanye bishe abantu 2, bakomerekeje Gitifu w’umurenge,Nsengiyumva Vincent,Munyaneza Fidele n’abandi batatu, batwaye abantu benshi harimo abanyerondo bari ku murenge nurinda SACCO tutaramenya aho barengeye.”

Bukomeza bugira buti ” Batwitse imodoka ya Gitifu n’icumbi yabagamo, batwitse moto ya Havugimana JMV bita Nyangezi ndetse hanakekwa ko bamutwaye. Bateye mu centre ya Rumenero basahuye butike 2. Ubu turacyashakisha abantu twaburiye irengero. Andi makuru turayatanga turacyayashakisha.”

Amakuru akomeza agera kuri The Soutce Post ni uko uwari ushinzwe amasomo ku ishuri rya Nyabimata ari mu bishwe, mu gihe gitifu w’umurenge yajyanywe kuvurizwa mu bitaro bya kaminuza bya Butare(CHUB).

Ibi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi, tariki ya 10 Kamena 2018, abantu bitwaje imbunda n’intwaro gakondo bateye ku gasanteri ka Cyamatumba ho mu kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru bagakomeretsa abaturage bakanabasahura.

Itangazo polisi y’u Rwanda yageneye abanyamakuru rihamya ibyavuzwe.

Rigira riti “Mu ijoro ryakeye kuwa 19 Kamena , mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyabimata mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere.

Barashe abantu 5 babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no kwiba SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.

Banateye kandi muri santeri yubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa barabijyana.

Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda.

Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abagizi ba nabi.

Abayobozi n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.”

ND

1 thought on “Nyaruguru: Abantu bataramenyekana bishe abaturage batwika imodoka ya gitifu

  1. Izo nyangabirama bazishakishe uruhindu kuburyo zigomba kuryozwa amarorerwa zakoze.

Comments are closed.