Ambasaderi wa Amerika yaryohewe n’ikivuguto cy’u Rwanda

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ukunze kugaragara akoresha amwe mu magambo y’Ikinyarwanda yatangaje ko yaryohewe n’ikivuguto cy’u Rwanda.

“Ni ubwa mbere nsomye ku kivuguto… kiraryoshye…. (“This is the first time I tasted IKIVUGUTO …. it is fantastic”).

Aya ni amwe mu magambo Vrooman yatangije ijambo rye yagezaga ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ubufatanye bugamije kunoza no guteza imbere ubucuruzi bw’ibikomoka ku mata biciye kongererwa agaciro. Ni igikorwa cyahuje Umuryango w’Abanyamerika ugamije iterambere (USAID) biciye mu mushinga wayo ugamije guteza imbere imishinga y’ubuhinzi (Private Sector Driven Agricultural Growth Project-PSDAG) n’uruganda rubyazamo amata ibindi birirwa rwa Masaka Creamery. Ni uruganda rukorwamo n’umubare munini w’abafite ubumuga bwo kutavuga.Uru ruganda ruherereye mu gice cyahariwe inganda mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Gasabo (Kigali Special Economic Zone-SEZ). Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Kamena 2018.

Ambasaderi Vrooman yanyweye kuri ayo mata (ikivuguto) avuga ko yamuryoheye.

Yashimye umushinga wo gutunganya amata, ndetse n’uko abafite ubumuga bwo kuvuga bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bugamije inyungu.

Ati ” Ibi bifite ikintu kinini bisobanuye kuri njye, kubona umushinga nk’uyu wo gutunganya amata akagera ku Banyarwanda.”

Uru ruganda rukora yawurute, foromaje, amavuta y’inka n’amata y’ikivuguto (yogurt, cheese, butter).

Uru ruganda rwatangiye ku nkunga ya miliyoni 234 rwahawe na USAID izarufasha gutunganya amata ruyabyazamo ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye. Ibyo bikorwa kandi acishwa mu mashini ziyakonjesha n’iziyatunganya mu buryo bugezweho (cold storage equipment, and milk quality laboratory equipment).

Leta Zunze ubumwe za Amerika zakunze guteza imbere gahunda zigamije gufasha abahinzi n’aborozi kongera umukamo n’ubwiza bw’amata biciye mu mushinga Land O’Lakes waterwaga inkunga na USAID.

Ishingwa ry’uru ruganda ryafashije koperative z’aborozi mu karere ka Gicumbi gutera imbere biciye mu kurugemurira litiro zigera ku bihumbi 7 ku cyumweru.

Leta y’u Rwanda yahagurukiye guteza imbere ibyo kongera umukamo, isuku y’amata, uko atwarwa n’uko acuruzwa ndetse ishyiraho amabwiriza ya Minisitiri ubishinzwe abigenga. Kugeza ubu mu Rwanda aborozi babona umukamo wa toni ibihumbi hagi 900 by’amata ku mwaka.

Ntakirutimana Deus