Uko biturana muri Girinka niko bagiye kujya biturana imibyare y’insina
Leta y’u Rwanda igiye gutangiza gahunda yo guha insina Abanyarwanda muri gahunda yo kuvugurura urutoki, kugirango rugere ku Banyarwanda bose ni uko bazajya baziturana nk’uko bikorwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Izi nsina zizatangira gutangwa muri Nzeri 2018, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence. Bizakorwa ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi(FAO).
Nsengiyumva avuga ko uyu mubare w’insina ariwo uzaherwaho ariko zizagenda ziyongera uko imyaka itashye.
Ku bijyanye no kwiturana, asaba abazazihabwa gukora ibishoboka bakajya biturana nk’uko bikorwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, aho umuturage wayihawe imubyarira agafata inyana akayitura mugenzi we.
Ati “ Urumva nk’ibyo bihumbi 50 bizabyara ibihumbi 200 mu gihe runaka, kuko insina itanga izindi nk’enye, nitwongera mu myaka 4 cyangwa 5 hazaba habonetse insina nyinshi, ku buryo nituramuka tubinogeje mu gusoza manda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri 2024, hazaba hari ibyahindutse mu rutoki rw’igihugu.”
Asaba abaturage gukomeza kunoza iyo gahunda, uhawe insina yayicira umubyare wayo ntawupfushe ubusa ahubwo akawuha mugenzi we, kugeza igihe bizagira impinduka ku rutoki mu Rwanda.
Hirya no hino mu Rwanda usanga hari urutoki rudatanga umusaruro cyane mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’I Burengerazuba. Aha usanga hari n’igitoki kidapima ikilo kimwe, nyamara mu gihe hari abeza igitoki gipima nk’ibiro 200 bitewe n’ubwoko bw’insina n’uko yitaweho.
Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo ku buhinzi n’ubworozi mu Ntara y’Amajyaruguru yabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018.
Ntakirutimana Deus