Kigali: Kubura ambulance ku gihe byatumye uwakoze impanuka atinda kujyanwa kwa muganga

Umusore witwa Ndahimana John yagongewe n’imodoka muri gare ya Nyabugogo, amara igihe atarajyanwa kwa muganga kubera kubura imbangukiragutabara(ambulance), umuryango we ukihahinguka hitabazwa imodoka itari imbangukiragutabara.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2018, nka saa sita n’igice, ubwo Ndahimana w’imyaka 36 y’amavuko ukomoka mu kagari ka Cyaruhanga, mu Murenge wa Mubuga wo mu Karere ka Karongi, yagongwaga na bisi nini za sosiyete Ritco.

Ndahimana yari aryamye hasi, ipantalo yacitse, amaboko atitira, abari muri gare bari kumuhungiza, na we ari gutaka.

Umunyamakuru wasanze iyi mpanuka imaze akanya ibaye yabwiwe n’umwe mu bavuga ko yabaye ahari ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi na Ndahimana wagonzwe.

Twagirumuremyi Issa bakunda kwita Mundende ukorera muri iyi gare ati ” Impanuka yabaye mpari, umushoferi wabonaga yarangaye, uyu bagonze na we yari yarangaye ajya ku yindi modoka agiye gushaka abagenzi imodoka iramwurira.”

Akomeza avuga ko iyi modoka yamucishihe ipine hujuru ihereye ku birenge kugera hafi y’urukenyerero. Imodoka ngo yari gukomeza ikamunyuzaho amapine yombi, ariko ngo abantu bakomeje kuvuza induru shoferi arahagarara.

Imbangukiragutabara yateje impaka

Abari muri gare ya Nyabugogo bavuga ko Ndahimana yamaze isaha atarajyanwa kwa muganga.

Karangwa Innocent uhagarariye Sosiyete Ritco muri iyi gare yavuze ko impanuka ikimara kuba bihutiye guhamagara ambulance ya sosiyete Samu ariko itinda kuhagera kuko ngo bababwiye ko hari umuntu bagiye gutabara mu gace ka Kimisagara wakoze impanuka bakabona kujya gutwara uwagonzwe.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bamutwaye mu modoka yabo[ya Ritco] bakamujyana kwa muganga nta minota 30 ishize. Ku bijyanye no kuvurwa ngo iyi sosiyete iramukorera ibisabwa byose.

Hari ariko abari muri iyi gare bavuga ko bamutwaye hashize isaha, bakibaza impamvu atatwawe kare.

Twagirumuremyi ati ” Imodoka zose zuzuye gare n’imodoka iyi sosiyete ifite zose hakabura imutwara ngo bategereje ambulance, ko itaje se ntibamujyanye!

Umuryango wahageze usuka amarira

Ku ruhande rw’umuryango wa Ndahimana uvuga ko umuvandimwe wabo batinze kumujyana kwa muganga, bageze muri gare basuka amarira basaba ko bakwihutira kumujyana kwa muganga batiriwe barindira imbangukiragutabara.

Mushiki we Ujeneza Jeannette wazanye na basaza be babiri bavukana na Ndahimana yavuze ko batewe agahinda n’uko umuvandimwe wabo yatinzwe kujyanwa kwa muganga.

Ati ” Bari kwanga kumujyana kwa muganga, turifuza ko ingaruka bimugiraho zibazwa sosiyete ya Ritco yamugonze, igatinda kumujyana kwa muganga.”

Uyu muryango wavuze ko polisi yategetse ko ajyanwa kwa muganga bitabaye ngombwa ko imbangukiragutabara ihagera kuko bari bayitegereje bayibuze.

Sosiyete Samu ivuga ko ifite imodoka zihagije zikora nka ambulance mu Mujyi wa Kigali bifashisha mu gutabara abagize ikibazo. Ku bijyanye no gutabara ngo iyo bitajwe n’abantu benshi bareba ahabaye impanuka ikomeye bazigereranyije. Gusa ngo hari igihe bagorwa n’imodoka nyinshi mu mihanda muri Kigali usanga bibagora gutambuka ngo batabare ku gihe.

Ikibazo cy’impanuka zibera hirya no hino mu Rwanda gikomeje kuvugisha abantu bibaza uburyo umuntu akomereka akarindira imbangukiragutabara ihagera akenshi itinze[ nyuma y’iminota nka 20]. Ibi kandi bijyana no gutegereza polisi mu gihe yaba ituruka kure ugasanga uwakoze impanuka ashobora kuburira ubufasha n’ubuvuzi ku gihe.

Ntakirutimana Deus