Nyabihu: Baratakambira Leta kubera inka zabo zikomeje gupfa mu buryo bw’amayobera

Aborozi bo mu turere twa Nyabihu na Ngororero bafite inzuri hafi ya Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura barasaba leta kubafasha mu gukemura ikibazo cy’inka zabo zikomeje gupfa mu buryo bw’amayobera.

Bavuga ko inka zabo ziganjemo imitavu basanga zishwe n’ikintu bataramenya icyo ari cyo, bamwe bakeka ko ari inyamaswa ziva muri iyo pariki zizica zikazirya ibice bimwe.

Babicishije kuri twitter basabye leta mu nzego zayo zitandukanye zirimo urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) kubakemurira icyo kibazo.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryakeye hari inka yo mu Bigogwe yishwe muri ubwo buryo.

Uwitwa  Alexis Ngabo wamamaye ku Ibere rya Bigogwe yagize ati ” Kujya mbyukira kuri izi message nanjye bimaze kuntera ubwoba. @RDBrwanda @cakamanzi @zniyonkuru turabinginze mudufashe kuko nimwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa. Uko mutinda kudutabara niko inka zishira.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze amezi agera ku munani cyarabaye agatereranzamba.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hari uburyo bwumvikanweho bwo gukemura icyo kibazo burimo gusaba abashumba kuba maso, ariko umwe mu bamukurikira kuri twitter amubaza uko abo bashumba bashobora iyo nyamaswa imena amagufa y’inka.
Gatabazi yahise ababwira ko hari ikiri gukorwa.

Ati “Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Guverineri Habitegeko Francois yabagezeho hamwe n’itsinda rya polisi na RDB. Mufate ingamba zikomeye, zirambye kandi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe.

Ku ruhande rwa RDB yavuze ko hari ibyi basaba abaturage.

Iti ” Iki kibazo turi gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano kugikemura. Turi kwifashisha inzira zinyuranye harimo n’ikoranabuhanga kugira ngo iriya nyamaswa tuyimenye.Turashishikariza aborozi kubakira imitavu ibiraro no gukomeza gukaza amarondo kuko iriya nyamaswa bigaragara ko yibasira imitavu iri hanze yonyine. Ejo tuzongera duhure n’aborozi, akarere, n’inzego z’umutekano turebe izindi ngamba nshya.”

Ubwo yasuraga abo baturage muri Mutarana 2022, Gatabazi yabwiwe ko Icyo kibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020. Icyo gih ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) bukemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99 bijyanye n’inka zariwe n’inyamaswa, ihene 9 n’intama 10.Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y’abaturage 49, naho umuntu umwe yakomerekejwe na zo nkuko Kigali Today yabyanditse.

Ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati-Mukura bwavuze ko ibibazo byatewe n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura ari 168, naho izikekwaho guteza ibyo bibazo zirimo ni impyisi, imbwa, ingunzu, imondo n’urutoni.

Abashyitsi baganirira n
Baganirira n’abakozi ba Pariki Gishwati-Mukura(ifoto/Kigali Today).

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yavuze ko hari inama zatanzwe, kandi Ubuyobozi bugiye kujya bwihutisha igikorwa cyo kwishyura abangirijwe n’izo nyamaswa, ariko asaba aborozi gushaka ubwishingizi bw’amatungo.

Yagize ati “Turifuza ko abaturage baba inshuti na Pariki ndetse n’inyamaswa ziyirimo zikaba inshuti n’abaturage, ku buryo ku kibazo cy’inyamaswa ziva muri Pariki zikajya kurya amatungo y’abaturage, ubuyobozi bwayo bugaragaza ingamba zo kubirinda, ndetse abaturage bafite amatungo yariwe n’inyamaswa bakajya batangira raporo ku gihe. Abaturage bafite imitavu bayubakire ibiraro ku buryo inyamaswa zitazapfa kuyisangamo.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko ingamba zo kurinda amatungo bijyana no gukora uburinzi bw’ijoro ndetse aborozi bakagira ubwishingizi bw’amatungo.

Yavuze kandi ko amafaranga yinjira avuye muri Pariki hari ibikorwa bimwe iyashoramo bifasha abaturage kwiteza imbere.

Abaturage baririwe amatungo n’inyamaswa bavuga ko bishyurwa bitinze ndetse n’abishyuwe bagahabwa amafaranga makeya kuko inka y’ingweba igenerwa amafaranga ibihumbi 250 kandi icyo giciro ari gito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *