Barambiwe gatebe gatoki ya As Muhanga muri shampiyona

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyepfo n’ubwa AS Muhanga buravuga ko igihe kigeze ngo iyi kipe igume mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda aho kukijyamo yongera ikivamo, bityo bagasaba abafite aho bahuriye n’iyo kipe gukora ibishoboka ibyo bikarangira.

Mu muhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya AS Muhanga na Hotel Saint Andre-Lumina Kabgayi, Umuyobozi w’iyi kipe wungirije Ntivuguruzwa Severin avuga ko barambiwe guhora bamanuka bazamuka bityo ngo bakaba bafite intego izatuma bajya mu cyiciro cya mbere kandi ngo bakagumamo.

Ntivuguruzwa yagize ati “Dufite iby’ibanze byatuma ikipe yacu isubira mu cyiciro cya mbere.”

Yungamo ko ikipe ifite sitade nziza utasanga mu tundi turere, abaturage beza bakunda siporo n’ibindi.

Ati “Ntabwo twishimiye aho turi uyu munsi, niyo mpamvu intego ya mbere ari ukuzamura ikipe mu cyiciro cya mbere.”

Iyi kipe ivuga ko igiye kuzamura impano z’abana mu gihugu. Gukomeza kugirana umubano n’amakipe yo hanze ndetse no kwegereza ikipe ba nyirayo aribo baturage mu murenge ngo bayimenye.

Perezida w’iyi kipe Ndayisaba Jean Damascene avuga ko izo mpano z’abana bashaka kuzamura bazakina mu makipe akomeye ndetse bakagera no hanze y’igihugu.

Ku bijyanye n’amasezerano bagiranye na Hotel Saint Andre Lumina-Kabgayi, yagize ati “Kiliziya irakomeye, aba bana ni abakirisitu amajyambere y’akarere ni amajyambere ya roho z’abantu banyu turabashimira kuba mwaremeye gufatanya natwe muri iyo nzira, nimukomeze mudushyigikire.”

Agaragaza ko bagiye bajya mu cyiciro cya mbere mu buryo bwa gatebe gatoki bitewe nuko bagize ikibazo cy’amikoro wasangaga areba akarere kuko ngo kabaga katereranywe n’abaturage ashishikariza kugaruka ku ikipe yabo.

Aho agaragaza ko iyi kipe ikenera ingengo y’imari ya miliyoni 160 ku mwaka ariko ijya ibona izigera muri 70 zingana na 45% by’iyo ngengo y’imari.

Padiri Nzasingizimana Joseph umuyobozi wa Hotel Siant Andre- Lumina Kabgayi avuga ko bakurikiranaga iby’iyo kipe bakba bigemeje kugira uruhare mu guha ibyishimo abanyamuhanga n’abakunzi ba As Muhanga kandi bigateza imbere umujyi wa Muhanga uri mu mijyi igaragiye Kigali.

Avuga ko ubufatanye ari ikimenyetso kigaragaza gushyira imbere no guteza imbere ibikorerwa iwacu(iby’i Muhanga).

Mugenzi we Celse Dukuzimana avuga ko Musenyeri w’iyi Diyoseze ya Kabgayi Mbonyintege Smaradge yemeye uruhare rwa diyoseze mu guteza imbere iyo kipe, avuga ko bazakangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by’iyi kipe, cyane ku mikino ikina ikarangwa mu kiliziya, abapadiri bakajya imbere urwo rubyiruko kuri sitade.

Avuga ko intsinzi iboneka mu makipe mu gihe atayobowe n’ibisambo anakinamo n’abakinnyi b’abacanshuro.

Ku ruhande rwa Leta, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline avuga ko bizeye ko izajya mu cyiciro cya mbere bahereye ku byo bumvikanye n’abayobozi n’abakinnyi kandi bakaba bari kubyubahiriza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko ubufatanye hagati ya AS muhanga n’abikorera ari igikorwa cyiza cyo gutinyura abandi bikorera bakaba benshi mu gukorana n’iyo kipe yagiye ihura n’ibibazo birimo iby’amikoro ariko nticike intege.

Asaba iyi kipe gukora ibishoboka igasubira muri icyo cyiciro, cyane ko hari n’icyizere ko n’andi yahozemo azasubiramo. Yibutsa abakinnyi ko gucenga neza bidahagije ngo bitange ibyishimo ahubwo bagomba no gutsinda ibitego, bityo bagatanga ibyishimo abantu bakitabira kugana kuri sitade, abacuruza nabo bakabyungukiramo.

Yizeza iyo kipe yamaze guhabwa ibyangombwa birimo icumbi ku bakinnyi n’umushahara ku bakozi.

Yungamo ko bifuza ko iyi kipe ihama hamwe mu cyiciro cya mbere ntabyo kuba umwaka umwe iri mu cyiciro cya mbere ubundi ikajya mu cya kabiri.

Ikipe ya AS Muhanga yareze abakinnyi barimo Mutsinzi Ange ukina mu mahanga, hari kandi 3 bakina muri APR FC, 2 muri Police FC, 1 muri AS Kigali(Sugira Ernest bita Rutahizamu w’abanyarwanda), 1 muri Mukura na 4 muri Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *