Ingengo y’imari ivuguruye ya 2021/ 22 iziyongeraho miliyari zisaga Frw 630

Umushinga w’Ingengo y’Imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/2022 werekana ko izava kuri miliyari 3.807 igera kuri miliyari 4.440,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umushinga Minisitiri w’Imari n’Igenamgigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022, aho yagaragaje ko ingengo y’imari iziyongeraho miliyari 633,6 Frw. Ni ukuvuga ikigereranyo kingana na 16,6%.

Akomeza avuga ko zimwe mu mpamvu zo kongera ingengo y’imari harimo ingamba zo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19. Ikindi ni uko uko kwiyongera ku ingengo y’imari guturuka ku bwiyongere bw’amafaranga aturuka imbere mu gihugu n’aturuka ku mpano ndetse n’inguzanyo.

Muri rusange ngo amafaranga akomoka imbere mu gihugu azava kuri miliyari 1993 Frw akagera kuri miliyari 2148 Frw, bigaragara ko aziyongeraho agera kuri miliyari 155Frw, izamuka rya7% kubera amafaranga ava mu misoro ateganyijwe kwiyongera bitewe no kuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu n’andi mafaranga atari ay’imisoro.

Mu mezi arindwi ashize, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Mutarama 2022, ingengo y’imari yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 59%.

Biteganyijwe ko imisoro izava kuri miliyari 1717,2 Frw yari ateganyijwe mu ngengo y’imari yatowe akagera kuri 1759,6Frw, bivuze ko aziyongeraho miliyari 42Frw. Amafaranga y’inguzanyo aziyongera ave kuri miliyari 651,4 Frw agera kuri miliyari 1869,7Frw aturutse ku nguzanyo ya Euro Bond ndetse n’azaturuka muri FMI afasha mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Amafaranga azava mu nkunga z’amahanga aziyongeraho miliyari 25,4 Frw akava kuri miliyari 612,2 Frw akagera kuri miliyari 637,6 Frw aturutse ahanini mu Kigega Global Fund cyatanze mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19. Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ikava kuri miliyari 2413,7 Frw ikagera kuri miliyari 2784,9 Frw. Iyi nyongera ikazafasha inzego za leta kurangiza inshingano zazo harimo imishahara y’inzego zitari zahawe ingengo y’imari ihagije akaziyongeraho miliyari zirenga 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hateganyijwemo amafaranga agenewe ibikorwa bitandukanye mu nzego za leta aziyongeraho miliyari zirenga 410,8 Frw akava kuri miliyari 1542,3 akaba 1953,1 Frw bingana n’inyongera ya 26,6%. Yavuze ko amafaranga yo kwishyura umwenda wa leta aziyongeraho miliyari 341,5 Frw ave kuri miliyari 423,6 Frw agere kuri miliyari 765,2 Frw n’agenewe imishinga aziyongera akava kuri miliyari 1393,3 Frw akagera kuri 1655,7 Frw, inyongera ingana na 19%.

Hateganyijwemo kandi amafaranga y’inyongera ku mishinga ya leta itandukanye nk’inyubazo z’ibyumba by’amashuri agera kuri miliyari 4 Frw, ibikorwaremezo by’imihanda agera kuri miliyari 6,6 Frw, ay’amashanyarazi agera kuri miliyari 9 Frw n’ay’amazi agera kuri miliyari 1,3 Frw ndetse n’ay’inyubako za leta zitandukanye agera kuri miliyari 36 Frw.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *