Kigali: Yishyuye umupfumu ngo amwicire umwana we

Umugabo akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi yashatse gukorera umwana we ngo atazamujyana mu nkiko, ni umugambi yishyuriye umupfumu wagombaga kumwica 

Uwo mugabo ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi yashatse gukorera umwana we yabyaye akiri umusore. Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo yatangiye kwihakana uwo mwana kuva yasamwa.  Amaze kuvuka yabwiye nyina ngo bamwice arabyanga.

Umwana yaje gukura ashaka kumenya umuryango wa se ariko ukekwa akamwamagana ko atari uwe, ahubwo atangira gushaka uburyo yamwica.

Abonye umwana amaze kumurega mu rukiko asaba  ko hafatwa ibizamini ndangasano( ADN ) ndetse bikagaragaza ko uvugwa ari we se, uwo mugabo yaje gushaka umupfumu i Kigali wazamwica bumvikana amafaranga ibihumbi 400.

Yaje kwishyura uwo mupfumu ayo mafaranga ubwo yamubwiraga ko yamaze kumwica, dore ko abantu b’aho akomoka (i Rutsiro) bamubwiraga ko yapfuye arohamye mu Kivu.

Ni muri urwo rwego ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo busaba ko uwo mugabo akurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi yashatse gukorera uwo mwana ngo batazamenya ko ari we wamwishe.

Mu iburanisha, uregwa yemeye icyaha,  avuga ko yacuze umugambi wo kwica umwana we ubwo yazaga  i Kigali, atanga amafaranga ngo bamwice kugeza ubwo yishyuye azi ko umwana we yapfuye.

Akomeza avuga ko yacuze umugambi wo kwica umwana we bitewe n’urubanza uyu mwana yamuregaga avuga ko ari we se akaba yarifuzaga ko yicwa n’urwo rubanza rukamuvaho.

Tariki ya 08/02/2022 urukiko rwanzuye ko ukekwa afungwa by’agateganyo. Icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy‘ ubwicanyi, ni icyaha giteganywa n‘ ingingo ya 20 y‘ Itegeko nº 68/2018 l ryo  ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano  muri rusange.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *