Kamonyi: Urubyiruko rwasabwe guharanira ubutwari ruherereye mu byo rukora

Urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi rurashishikarizwa gukora neza imirimo rushinzwe, biyijyanisha no gukunda igihugu nk’imwe mu ndangagaciro yabaganisha ku butwari bwifuzwa.

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu. Izo ntwari zigabanyije mu byiciro bitatu, zirimo iza kera n’iza vuba, zagaragaje kwitangira igihugu mu byiciro bitandukanye, birimo guharanira ineza n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josee yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye guharanira kugira umuco w’ubutwari, kandi ko bidasaba ikintu kidasanzwe, kuko ngo bisaba umutima, buri wese akawushyira mu byo akora bimuteza imbere ariko azirikana n’abandi, agera ikirenge mu cy’izo ntwari.

Abayobozi bacinye akadiho bari kumwe n’abanyeshuri

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga kuri Ecole Sainte Bernadette [ESB] yabasabye guharanira uwo muco bahereye mu gushyira umwete mu masomo yabo.

Agira ati:

“Banyeshuri turabasaba kwiga neza, mukongera ubumenyi, muzi neza ko turi mu gihe cy’iterambere ryihuse, bityo rero nimwiga neza, mukongeraho guhanga ibishya, bizatuma mwiteza imbere munahateze igihugu cyacu, bityo muharanire ko gikomeza kuzamura ishema gifite mu ruhando mpuzamahanga muri byinshi birimo ikoranabuhanga n’ibindi.”

 

Uwiringira avuga ko iyo ahuye n’icy’icyiciro nk’icyo cy’urubyiruko ari ngombwa kuruganiriza ku mateka y’u Rwanda, ay’intwari zarwo zakoze ibikorwa byatumye rwaguka rukagera aho rugeze ubu.

Yungamo ko ari igihe cyo kubaganiriza ku cyerekzo igihugu kibifuzaho, kuko iyo bagiharaniye baba bari mu nzira ibaganisha ku butwari.

Ati “ Nk’aba bakiri ku ntebe y’ishuri bafite inzozi nyinshi, tubaha umurongo ndetse n’uburere bagenderaho, tubasaba kugira indangagaciro ziganisha ku butwari zirimo;  gukunda igihugu, gukunda umurimo, kuba intangarugero, kugira ikinyabupfura no kwirinda ikintu cyose cyatuma batatira igihango n’umurage twarazwe n’abakurambere bacu babaye intwari bakatugeza kuri ibi byose tumaze kugeraho.”

Muri icyo kiganiro yagarutse ku butwari bwaranze ingabo za RPA Inkotanyi, zabanje kuyoborwa na Gen Fred Gisa Rwigema, nyuma agakorerwa mu ngata na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wigomwe amasomo ye akiyemeza kuyobora urugamba rwari rumaze kugwaho zimwe muri izo ngabo.

Yibutsa urwo rubyiruko ko izo ngabo zahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi, zikabohora n’igihugu zikiganisha ku gihugu buri munyarwanda wese yiyumvamo, kitarangwa n’ivangura n’amacakubiri nk’ibyagaragaye mbere yuko RPA itangiza urugamba rwo kubirwanya.

Padiri Majyambere Jean d’Amour uyobora ESB

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishuri ESB, umuyobozi waryo Padiri Majyambere Jean d’Amour avuga icyo bakora mu rwego rwo kubakomeza mu murongo mwiza igihugu kibifuzamo.

Ati “Mu rwego rwo kubashishikariza kuguma muri uwo murongo tubigisha guhora bazirikana kunoza umurimo wabo w’ibanze ari wo wo kwiga, bakagira ubumenyi buzabafasha gukorera igihugu bakagiteza imbere kikarusha uko kimeze uyu munsi.”

Abanyeshuri biga muri icyo kigo barimo Mutuyimana Abouba wiga mu mwaka wa Gatanu mu ishami ry’imibare,  ubumenyi mu bya mudasobwa n’icungamutungo[MCE] na Umwiza Kelia wiga muri uwo mwaka mu ishami ry’amateka, icungamutungo n’ubumenyi bw’Isi[HEG] bavuga ko bumva ko ubutwari ari ugukora ikintu gifitiye akamaro abantu benshi bijyanye n’ubwitange, bityo ngo baraharanira kwiga neza, bakabona impamyabumenyi, bakazageza ku rwego rwo gukora ibifitiye akamaro abandi.

Umunsi w’intwari mu Rwanda ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.” Ishuri ‘Ecole Sainte Bernadette’ ryigwamo n’abanyeshuri basaga 1500, basusurukije abari muri ibyo biganiro biciye mu mbyino n’indirimbo za Gihanga.

Andi mafoto y’ibyaranze uwo munsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *