Nouvelle Zelande: Batoye itegeko ryo guhuhura urembye

Abaturage ba New Zealand/ Nouvelle Zelande batoye ku bwiganze bemera itegeko ry’igikorwa cya euthanasia, impirimbanyi zabyo zabyise “intsinzi ku bumuntu”.

Ibyavuye muri referandum kuri iki byerekana ko 65% bemeye ko umushinga w’itegeko ryo kurangiza ubuzima ku bushake uhinduka itegeko rishya.

Ibi bizemerera abantu barembye bikomeye, abaganga bemeje ko basigaranye igihe kitarenze amezi atandatu yo kubaho, guhitamo gufashwa gupfa

Abatarishyigikiye bo bavuga ko iryo tegeko riteye inkeke.

Matt Vickers n'umugore we wapfuye Lecretia Seales
Matt Vickers yakomereje aho umugore we Lecretia Seales yari agejeje mu guhirimbanira ko amategeko ya New Zealand yemera gufasha abantu gupfa
 

Biteganyijwe ko iri tegeko rizemezwa tariki 06 z’ukwezi gutaha kwa 11 ariko rigatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa 11/2021.

Nouvelle Zelande izaba yiyongereye ku bihugu bicye ku isi birimo Ubuholandi na Canada byemera euthanasia.

Iyi referendumu kuri iri tegeko yabereye rimwe n’amatora rusange yabaye muri uku kwezi muri iki gihugu.

Mu rindi tora byabereye rimwe, abaturage ba New Zealand banze kwemeza ko urumogi rwakoreshwa mu buryo bwo kwinezeza.

Kuri iri tegeko amajwi y’agateganyo yerekana ko 53% batoye hoya naho 46% bagatora yego – gusa aya majwi ashobora guhinduka hamaze kubarurwa n’abatoye bo hanze y’igihugu.

Babyakiriye bate?

Itegeko ryo kwemera kurangiza ubuzima ku barembye cyane ryari rishyigikiwe na minisitiri w’intebe Jacinda Ardern ndetse n’ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi Judith Collins.

Ariko rwari urugendo rwamaze imyaka hari abahirimbanira ko bigenda bityo n’abatabishyigikiye, habayeho impaka zikomeye.

Kuri Matt Vickers wapfushije umugore we Lecretia Seales wariho aharanira ko euthanasia, iki gikorwa ni “intsinzi ku bumuntu”.

Nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitangajwe yabwiye BBC ati: “Ndishimye ko abantu barembye cyane muri New Zealand bazaba bafite ijambo ku kurangiza ubuzima bwabo”.

Umugore we Lecretia yari umunyamategeko watanze ikirego asaba ko yemererwa gufashwa kurangiza ubuzima bwe, nyuma y’uko bamusanganye ikibyimba mu bwonko.

Ikirego cye ntacyo cyatanze, yapfuye mu myaka itanu ishize azize ubwo burwayi, yari afite imyaka 42.

Mu 2016, umugabo we Matt yakomeje umuhate wo guhindura amategeko, yangika igitabo yise “Lecretia’s Choice: A Story of Love, Death and the Law”.

Mr Vickers avuga kuri eutanasia
Matt yatanze imbwirwaruhame nyinshi anandika inyandiko ku gufasha abantu gupfa nyuma y’urupfu rw’umugore we
 

Mu 2019 Inteko ishingamategeko y’iki gihugu yatangije umushinga w’iri tegeko wateje impaka zikomeye, bemeza ko uzatorwa na rubanda muri referandumu.

Ni ibihe bihugu bindi byemera euthanasia?

New Zealand yinjiye mu itsinda ry’ibihugu bicyeya ku isi bifite itegeko nk’iri.

Euthanasia yemewe n’amategeko mu Bubiligi, Canada, Colombia, Luxembourg n’Ubuholandi, mu gihe gufasha umuntu kwiyahura byo byemewe mu Busuwisi.

Leta zimwe na zimwe mu zigize leta zunze ubumwe za Amerika na leta ya Victoria muri Australia, nazo amategeko yazo yemera gufasha abarembye cyane gupfa.

Euthanasia ni igikorwa cyo gufasha gupfa umuntu urembye ubishaka, naho gufasha kwiyahura ni ugufasha umuntu ushaka urupfu ku mpamvu ze.

 Inkuru The Source Post ikesha BBC