Ngororero: Batangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi yugarije abana 50%

Abana 50.5% bari munsi y’imyaka itanu bo mu karere ka Ngororero bafite

ikibazo cy’imirire mibi ibateza ibibazo bitandukanye birimo kugwingingira. Akarere kavuga ko atari ishema, ahubwo biteye ipfunwe ariko bashaka kwivanamo bagahangana n’icyo kibazo bamenyeye ikigitera.

Iyo mibare igaragaza ko aka karere kari imbere mu Rwanda mu kugira ikibazo cy’imirire mibi.  Ni mu gihe mu mwaka 2014-15, abana bafite icyo kibazo muri ako karere bari 55.5%. ibyo byiyongera ku bipimo ako
karere kakoze muri Werurwe 2022 bikagaragaza ko hari abana 82 bafite
ikibazo cy’imirire barimo 16 bari mu ibara ry’umutuku[imirire mibi ikabije] ndetse na 66 bari mu ibara ry’umuhondo[imirire mibi
yoroheje].

Mu bana kandi 4125 basuzumwe icyo gihe, byagaragaye ko harimo 174 bagaragaza ibyago byo kugwingira na 32 bagwingiye.

Iyo mibare ngpo ntabwo iteye ishema, ahubwo iteye ipfunwe rituma ubuyobozi n’abatuye aka karere bahagurukira rimwe nk’abitsamuye mu guhangana n’icyo kibazo nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ako  Nkusi Christophe ubwo hatangirizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira muri ako karere kuwa 27 Mata 2022 bufite intego igira iti ” Ni uwacu nakure neza.”

Agira ati “Kuba ubu bukangurambaga bwatangiriye iwacu si ishema ahubwo
ni ipfunwe rituma dutera intambwe yo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira.”

Akomeza avuga ko ikizabafasha guhangana n’icyo kibazo harimo ko bamenye ikibitera kirangajwe imbere n’amakimbirane yo mu miryango atuma ababyeyi badahuriza ku gusohoza inshingano zo kwita kubo babyaye. Mu byo bari gukora kandi harimo kubaka uturima tw’igikoni, gutangiza hamwe no gukomeza gahunda yo gushyira imbaraga mu gikoni cy’umudugudu, gushishakariza ababyeyi kujyana abana babo mu rugo mbonezamikurire rw’abana bato, ndetse no gufatanya n’abafatanyabikorwa n’abaterankunga b’akarere mu guhangana n’icyo kibazo.

Kuba mu Rwanda hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi, ngo ni igihombo gikomeye ku gihugu nkuko byemezwa n’Umuyobozi w’Intara y’u Burengerazuba Habitegeko Francois uvuga ko umwana umwe ugwingiye aba ari igihombo kuri we ubwe, ku muryango we ndetse no ku gihugu, kuko
atagira ubushobozi bumubashisha gufata mu mutwe uko bikwiye, bimufasha
kwiga neza, akaba yakwigirira akamaro akakagirira n’abandi. Yungamo ko bazakora uko bashoboye ababyeyi bagahindura imyumvire yo kwita ku bana babo hagamijwe kurwanya ibibazo bishingiye ku mirire mibi muri iyi ntara iza mu za mbere mu kugira abana benshi bafite ibyo bibazo
by’imirire ndetse no kugwingira.

Ibyo kurandura ibyo bibazo mu karere ka Ngororero no mu ntara yose y’u Burengerazuba, ni icyizere cyahawe abaturage ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Umunyamabanga wayo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assumpta ashimira ubwo buyobozi ko bugiye guhagurukira icyo kibazo, bugaherekeza abaturage mu bikorwa bigamije kukirandura.

Ntagarukira ku buyobozi gusa kuko asaba n’ababyeyi kwita ku bana babo, bagakurikirana ubuzima bwabo kuba bagisama kugeza, mu kurera uwavutse,
gupimisha umwana buri kwezi, hagenzurwa imikurire ye ndetse no kugaruka ku nshingano nk’ababyeyi, bakabyara abana bake bashoboye kurera, no kwirinda amakimbirane yo mu miryango.

Imibare igaragaza ko abana basaga 33% aribo bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ku rwego rw’igihugu, mu gihe cyihaye intego ko bazaba ari 19% muri 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *