Abakora mu bucukuzi bugarijwe no kutagira amasezerano y’akazi

Ibibazo birimo kudahabwa amasezerano y’akazi n’ubwishingizi, guhembwa umushahara w’intica ntukize, kwirukanwa bya hato na hato n’ibindi, ni bimwe mu bibazo bibangamiye abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda (Rwanda Extractives Workers Union-REWU), ishishikariza  abakoresha gukora amasezerano rusange na sendika  mu rwego rwo  kwishakamo igisubizo  cy’umushahara muto mu gihe ugitererejwe ndetse no kunoza iby’ubwishingizi bw’abo bakozi.

Nkuko yigeze kubitangaza mu 2020, Umunyamabanga mukuru w’iyo sendika Mutsindashyaka André, yavuze ko 80% by’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta masezerano y’akazi bagira.

Ni mu gihe mu Rwanda habarurwa ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bisaga 300 bikoresha abakozi barenga ibihumbi 100.

N’abafite ayo masezerano ngo usanga ari ay’igihe gito cyane (amezi atatu), bikagira ingaruka kuguhozaho mu bucukuzi.

Ibyo ngo biterwa nuko abakoresha batabiha agaciro, no kutumva impamvu y’ayo masezerano bitewe n’uko ngo umuntu ajya gucukura atizeye kubona amabuye.

Ikindi kibazo ni abakozi birirwa bacukura ariko batabona amabuye ntibahembwe. Icyo ngo giterwa n’uko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itarashyiraho umushahara muto fatizo ku buryo umucukuzi wabuze amabuye yakabaye ari wo abarirwa ariko umunsi ntube impfabusa.

Ati “Ubusanzwe umushahara muto uriho ni amafaranga 100 n’ubundi ayo asa n’aho ntayo. Ariko kuki umuntu wazize impanuka kompanyi z’ubwishingizi zimubarira ibihumbi bitatu ku munsi, abakora muri VUP bakabarirwa 1,500 ariko umucukuzi w’amabuye y’agaciro akaba atabarirwa make nk’ayo ku buryo yabonera umuryango we ikiwutunga cyane yayabuze uyu munsi ejo azayabona”?

Mutsindashyaka avuga ko uku gukorera ubuntu mu bacukuzi ari bimwe mu bikurura ikibazo igihugu gihanganye na cyo cyo kugwingira kw’abana ndetse n’imirire mibi, kuko utunze urwo rugo ashobora kumara icyumweru adahembwa kuko atarabona amabuye.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro kandi ngo bafite n’ikindi kibazo cyo kudateganyirizwa kuko ngo usanga kompanyi iteganyiriza abakozi basanzwe bakora mu biro cyangwa abakoresha abacukuzi, nyamara abajya mu butaka gushaka amabuye ntibateganyirizwe.

Ibyo bibazo byiyongeraho ibindi REWU isaba ko byakemuka.

Igira iti “Bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko aho abakozi bahahira, sendika REWU irasaba abakoresha ko bakongera umushahara w’abakozi, hamwe n’igihembo gihabwa abacukuzi ku kilo (kg), kugirango babashe guhaha no kubona iby’ingenzi bakenera mu miryango yabo;

Ku bijyanye n’umushahara muto isaba ibiganiro rusange hagati yabo na sendika byarushaho gushyirwa imbere mu kwishakamo igisubizo cyakemura ikibazo cy’abakozi batagira igihembo bahabwa iyo batabonye amabuye y’agaciro; bityo, amasezerano rusange inzego zombi zizumvikanaho akagena igihembo abakora mu bucukuzi bajya bahembwa, bikanagira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo byo mu miryango yabo.

Ikomeje gusaba abakoresha guha abakozi babo amasezerano y’umurimo yanditse, bagateganyirizwa izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi, bakanahemberwa kuri konti za banki aho guhemberwa mu ntoki.

Iti “Ubu burenganzira bukwiye guhabwa abakozi bo mu bucukuzi, aho gukorerwa bacye muri bo nk’uko bihagaze ubu.

Isaba abakoresha bamwe bagaragarwaho no guhohotera abakozi babirukana mu buryo bunyuranije n’amategeko ko babihagarika, bakajya bakurikiza ibiteganywa n’itegeko ry’umurimo, cyane cyane bagateza imbere umuco mwiza w’ibiganiro mu kigo kuko ariwo ukemura ibibazo neza;

Yongera gusaba akoresha kugenera amahugurwa yo mu rwego rw’akazi abakozi babo, kuko byongerera umukozi ubushobozi nawe akarushaho gutanga umusaruro ikigo kimwifuzaho, bityo bikagira n’uruhare rukomeye mu hazaza h’umurimo nk’Intego duhuriyeho.

Rewu ishingiye ku butumwa Urugaga ibereye umunyamuryango, rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rwagennye ku munsi w’umurimo tariki ya 1 Gicutasi 2022, bufite insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘’ AHAZAZA H’UMURIMO INTEGO DUHURIYEHO’’, isaba ubufatanye mu gukemura ibyo bibazo kuko yo na CESTRAR byemera ko nta terambere ryagerwaho hatabayeho ubufatanye burambye mu gutegura neza uko umurimo ukorwa n’uko watanga umusaruro buri wese abigizemo uruhare.

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo uba  tariki ya 01 Gicurasi ni umunsi wibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira guhagararira no kuvuganira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukananwa mu kazi hirengagijwe  amategeko abarengera.

Mu Rwanda kandi abacukuzi baracyugarijwe n’imfu kuko abagera kuri 80 baguye mu mpanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *