Kamonyi: Bizeye ko uburyo bahisemo buzabafasha kurwanya igwingira ry’abana
Abana 22.5% bari munsi y’imyaka itanu bo mu karere ka Kamonyi bahuye n’ikibazo cy’igwingira, ubuyobozi butangaza ko nta rwitwazo rwo kutarandura iki kibazo, bityo butangaza ingamba bwafashe busanga zizatuma kiranduka.
Imibare y’ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kugwingira yatangajwe n’ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare (NISR 2020) igaragaza ko abana basaga 33% bafite icyo kibazo ku rwego rw’igihugu, mu gihe akarere kaza imbere mu kugira abana benshi bafite icyo kibazo ari aka Ngororero gafite abana 55.5%.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko kurwanya igwingira ry’abo bana ndetse n’imirire mibi biri mu biyiraje ishinga, ku buryo yiyahe intego ko mu mwaka wa 2024, icyo kibazo kizaba gisigaye nibura mu bana batarenze 19%.
Ku ruhande rw’akarere k Kamonyi iyo mibare igaragaza ko kateye intambwe mu guhangana n’icyo kibazo kuko mu 2014-2015, ikibazo cy’igwingira cyari mu bana 36%. Mu mibare iherutse gukusanywa ku rwego rw’akarere yagaragaje abana 5 bari mu ibara ry’umuhondo na 2 bari mu ryumutuku.
Nubwo hari intambwe yatewe, ubuyobozi busanga hari ibigikenewe gukorwa kuko butaragera ku cyerekezo cy’igihugu mu kurwanya icyo kibazo nkuko bikomozwaho n’Umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josee.
Agira ati ” Ku bijyanye n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ntabwo turi kure cyane, ariko na none ntabwo turi aho icyerekezo cy’igihugu gishaka. Turacyari kuri 22.5% (EICV iheruka) kugirango tubigereho tugomba gukoresha imbaraga zose zishoboka mu guhangana n’icyo kibazo.
Akomeza avuga ko mu bukangurambaga bugomba gutangizwa mu mirenge yose igize ako karere buzashyira imbere guhindura imyumvire y’ababyeyi.
Ati ” Mu guhangana n’icyo kibazo ntabwo wavuga ngo buri munsi wahaye umuntu ibyo kurya, ahubwo bigomba kujyana no guhindura imyumvire y’ababyeyi b’abo bana.”.
Iyo myumvire izafasha abo baturage guhagurukira icyo kibazo bakakigira icyabo, barangwa no kumenya gutegura indyo yuzuye(bazajya bigishwa buri wa kane) bagaburira abana babo; bakazajya bunguka ubumenyi bazajya baherwa ahari igikoni cy’umudugudu.
Uwo Muyobozi avuga ko uko guhindura imyumvire bizajyana no gukomeza kubaka uturima tw’igikoni, gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo guhera babatwite, gupimisha inda, kubashishikariza gufata ibinini bikungahaye ku butare ku ruhande rw’ababyeyi batwite, kubyara abo babashije kurera n’ibindi bigamije imibereho myiza y’abo bana.
Yibutsa ababyeyi ko bafite inshingano zo gufasha umwana akabaho neza kandi agakura neza kuko niwe igihugu kizaba cyubakiyeho mu gihe kiri imbere.
Abo babyeyi bazajya bahura umunsi umwe mu cyumweru bigishwe gutegura iryo funguro, bazane ibyo guteka bavanye mu ngo zabo, banunganirwe n’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa ku bindi biribwa batabona.
Imibare iherutse gukusanywa ku rwego rw’akarere yagaragaje abana 5 bari mu ibara ry’umuhondo na 2 bari mu ryumutuku
Uwiringira avuga ko kurwanya ibyo bibazo ari urugamba batazatezukaho nk’ubuyobozi ku buryo bazageza mu mwaka wa 2024 bahagaze neza. Gusa avuga ko imyaka ibiri isigaye ari mike bityo ngo basabwa gukorera ku muvuduko wo hejuru, kandi ngo nta kabuza bazabigeraho bafatanyije n’abaturage.
Bimwe mu bibazo rusange bituma icyo kibazo gikomeza kugaragara mu Rwanda ngo buterwa n’amakimbirane mu miryango, ubumenyi n’ubushake buke, ikoreshwa nabi ry’umutungo ndetse no kutita ku bintu.
Ni muri urwo rwego Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assumpta aherutse gusaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze guherekeza abaturage mu bikorwa bigamije kukirandura: barwanya ibyo bigitera.
Asaba kandi n’ababyeyi kwita ku bana babo, bakurikirana ubuzima bwabo kuba bagisama kugeza, mu kurera uwavutse,
gupimisha umwana buri kwezi, hagenzurwa imikurire ye ndetse no kugaruka ku nshingano nk’ababyeyi, bakabyara abana bake bashoboye kurera, no kwirinda amakimbirane yo mu miryango.
Ku rwego rw’akarere ka Kamonyi ubwo bukangurambaga bwatangirijwe mu Mudugudu wa Munoga, Akagari ka Kazirabonde mu Murenge wa Ngamba, tariki 3 Gicurasi 2022, aho abana bahawe amafunguro agizwe n’indyo yuzuye, ababyeyi bakigishwa uko ategurwa.
Ntakirutimana Deus