Kayonza: Imam Sadate yakatiwe azira kwica ingurube

Umuyobozi w’umusigiti (Imam) wo mu karere ka Kayonza wavugwagaho kwica ingurube yari iciye hafi y’umusigiti yahamijwe icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo kuyakomeretsa cyangwa kuyica

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije ibyo byaha Musengamana Sadate umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu  muri Kayonza, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwaregaga uwo Sadate  icyaha cyo kwica ingurube yakubise umuhini tariki 12 Gahyantare 2022

Ubushinjacyaha buvuga ko ibindi bimenyetso bushingiraho burega Musengimana Sadate ari ko Habyaraimana Issa nyir’ingurube na we abimurega avuga ko yamwiciye ingurube ndetse ko asanzwe atuye hafi y’umusigiti, ubushinjacyaha kandi bugashingira ku bimenyetso by’abatangabuhamya nabo bamushinja kwica iyo ngurube akoresheje umuhini.

Musengimana Sadate yaburanye yemera icyaha cyo kwica ingurube ya Habyarimana Issa, ariko akavuga ko atari agambiriye kuyica ko ahubwo yari agambiriye kuyirukana ku musigiti, akanabisabira imbabazi kuko ntacyo yapfaga na nyirayo.

Uyu Imam avuga ko ubwo yari mu ishuri yigisha abana i Qoran  ku musigiti abana baje bamubwira ko babonye ingurube ku musigiti nawe afata agakoni arazikubita azamurura ku bana, imwe biyiviramo gupfa agahakana ko atigeze ayikubita umuhini.

Me Nsengiyumva Yussuf wunganira Musengimana Sadate avuga ko ibyo abatangabuhamya bavuze atari byo kuko uwo yunganira nta nabi yari afite ubwo yakubitaga iyo ngurube, kandi koi yo aza kuba abigambiriye yari kuzica zose na cyane ko twari utugube tune kandi duto, bityo agasaba urukiko kuzasuzuma  umugambi umukiriya we yari afite ubwo yicaga iyo ngurube.

Urukiko rwa Ngoma rwemeje ko Musengimana ahamwa n’icyaha aregwa cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo kuyakomeretsa cyangwa kuyica rumuhanisha igihano cy’igifungo kingana imyaka itanu n’ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda 500,000

Me Nsengiyumva Yussuf yatangarije umuyoboro.rw ko bamaze kujurira kuko bemeza neza no nubwo uwo yunganira yishe ingurube ariko ko atayishe ku bw’inabi bityo bakaba bategereje ko bahabwa itariki

Imam Musengamana Sadate yari akurikiranyweho icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’190 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *