Muhanga: Umwarimu yakatiwe imyaka itanu azira kwigira Rusisibiranya

Ugandan school. Uganda. (Photo by: Godong/Universal Images Group via Getty Images)

Umwarimu wo mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ahamwe n’ibyaha by’ubuhemu no kwiba, kubera kwihesha amafaranga y’abaturage akoresheje uburiganya.

Iki gihano yagikatiwe n’urukuko rw’ibanze rwa Nyamabuye kuwa 21 Mata9(4) 2022.

Amakuru The Source Post ikesha ubushinjacyaha ni uko kuva mu mwaka wa 2019, uwo mwarimu yagiye yaka abaturage batandukanye amafaranga abasezeranya ko inka ye imwe atunze yahakaga nibyara azabaha inyana izavuka.

Ukekwa akaba yarariye amafaranga y’abaturage barenga 25, buri wese yamuhaga ari hagati y’ibihumbi 50 na 85 Frw, ibyo byose akaba yarabikoraga mu ibanga rikomeye kuko abakomisiyoneri ari bo bamuhuzaga n’abo baturage bamugurizaga.

Nyuma yo gukora iperereza, Ubushinjacyaha bwasanze icyaha uwo mwarimu yari akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya atari cyo cyonyine yakoze, kuko hari n’umuturage yagurishijeho ishyamba asubiramo ajya gutemamo ibiti batabyumvikanyeho, iryo shyamba anarigurisha ku wundi muntu.

Uregwa kandi akaba yaranagurishije inka ye imwe yari atunze y’imbyeyi, uwo bayiguze agiye kuyitwara asanga yari yarayitanzeho ingwate ku bo yari yaragurishijeho inyana yari kuzavuka, iyo nka yanga kuyiha uwayiguze ahubwo amubwira ko akomeza kuyimuragirira uwo bayiguze agiye kuyitwara birananirana.

Uregwa akaba yari akurikiranyweho ibyaha bigera kuri bine, birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshajwe uburiganya, icyo kwiba, icy’ubuhemu, n’icyo kugurisha ikitari icyawe, akaba yarahanishwijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyaha byamuhamye biteganywa mu ngingo za 174, 166, 176 & 177 z’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *