Ibyemejwe n’abakuru b’ibihugu ni imyanzuro yo mu mpapuro cyangwa iherezo ku nyeshyamba muri Congo?

Abakuru b’ibihugu by’akarere bemeranyije gushyiraho ‘aka kanya’ umutwe w’ingabo z’akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

Mu nama yabahuje i Nairobi ku mugoroba wo kuwa kane, aba bategetsi bemeje ko kuri uyu wa gatanu habanza ibiganiro iyo mitwe igirana na Perezida Felix Tshisekedi i Nairobi.

Itangazo ry’iyi nama ntirisobanura imitwe Tshisekedi aza kuganira nayo, mu gihe mu burasirazuba bwa DR Congo habarirwa imitwe y’inyeshyamba igera muri za mirongo.

Umutwe wa M23 ni umwe mu biboneka neza ko iteje ikibazo, byitezwe ko Tshisekedi ashobora kuganira nawo akumva ibyo usaba mu nama y’uyu munsi i Nairobi.

Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma mu ijoro ryo kuwa kane yabwiye BBC ko uwo mutwe uri buhagararirwe muri iyo nama, ariko yanze gusubiza ibindi bibazo kuri iyi ngingo.

Itangazo ry’iyi nama rivuga ko “imitwe yose yitwaje intwaro y’abanyamahanga muri DRC igomba kuzishyira hasi nta kindi isabye igahita isubira mu bihugu byayo ako kanya”.

Ibyo bisobanuye ko ibiganiro by’uyu munsi bitareba imitwe nka RED-Tabara ikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo, FDLR ikorera muri Kivu ya ruguru, cyangwa ADF ikomeje kwiha inkumbi muri Ituri.

Presentational grey line

Imyanzuro yo mu mpapuro cyangwa iherezo ku nyeshyamba muri DR Congo?

Iyi nama ibaye nyuma y’uko umutwe wa M23, nyuma y’imyaka hafi 10 ucecetse, wongeye kugaragaza ko ushobora kuba ikibazo gikomeye.

Mu mpera z’ukwezi gushize wanesheje ingabo za leta ufata igice kinini cya teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya ruguru, mbere yo gusubira inyuma mu birindiro yafashe hafi y’ibirunga n’umupaka wa Bunagana.

Abategetsi bamwe muri DR Congo bashinje u Rwanda gufasha M23, abategetsi barwo barabihakanye.

Indi mitwe myinshi y’abanyecongo izwi nka Mai-Mai ntigaragaza imbaraga zo kurwana na leta, ariko yikinga mu ntege nke z’igisirikare n’ubunini bw’igihugu, ikica, igasahura, igategeka aho ikorera.

Gushyiraho umutwe w’ingabo w’akarere byemejwe n’aba bategetsi i Nairobi, byumvikana nk’umuti ushobora gutanga igisubizo, mu gihe mu 2014 umutwe wa M23 wakubiswe inshuro n’ingabo za Congo zifashijwe n’iza Tanzania, na Africa y’epfo.

Ntibizwi neza igihe uwo mutwe w’ingabo z’ibihugu by’akarere uzagiraho, ariko aba bategetsi bicaye i Nairobi kuwa kane bemeranyijwe ko ari “aka kanya”.

Gukorana, no guhuza ku rugamba kw’ingabo zitandukanye kandi zititoreje hamwe ndetse zirwanira ahantu hagoye ni kimwe mu bishobora kuzinaniza kugera ku ntego.

Mu myaka hafi 15 ishize, ingabo za Uganda n’iza DR Congo zimaze gukorana nibura inshuro ebyiri mu kurandura umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri, ariko ntizirabigeraho kugeza ubu.

Umutwe wa M23 uherutse kurwana n'ingabo za leta muri Rutshuru
Umutwe wa M23 uherutse kurwana n’ingabo za leta muri Rutshuru

Presentational grey line

Inama y’abategetsi b’aka karere – ititabiriwe na Tanzania – yanzuye ko inzira ya mbere mu gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ari ibiganiro bya politiki hagati ya DRC n’iyo mitwe.

Rivuga ko “imitwe yitwaje intwaro izananirwa kubikorwa yose izafatwa nk’iyo kurwanya kandi bigakorwa n’ingabo z’akarere”.

Iyi nama yo kuwa kane yemeje ko umutwe w’ingabo z’akarere “ukwiye guhita utangira aka kanya” uzayoborwa na DR Congo.

Aba bategetsi bemeranyijwe guhura nanone mu kwezi kumwe ngo barebe aho gushyira ibikorwa imyanzuro y’iyi nama yabo bigeze.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *