Mushyire intwaro hasi-Papa Francis abwira u Burusiya na Ukraine

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabye ko habaho agahenge muri Ukraine, kageza ku biganiro no ku mahoro.

Papa Francis yabitangaje ku musozo wa misa yo kuri iki cyumweru cya mashami yari yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, bari bateraniye muri bazilika Saint-Pierre i Vatican.

Yagize ati: “Mushyire intwaro hasi!”

“Mureke agahenge ka Pasika gatangire”.

Yongeyeho ati: “Ariko atari ukongera gufata intwaro no gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro bya nyabyo”.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, asa nk’ukomoza ku Burusiya Papa Francis yibajije ati: “Mu by’ukuri, ni intsinzi bwoko ki yo gushinga ibendera ku kirundo cy’ibyashenywe?”

Papa Francis avuze ayo magambo mu gihe amakuru mashya y’ubutasi ya minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza avuga ko kubera “gupfusha [abasirikare] kurimo kwiyongera”, Uburusiya burimo gushaka kongera umubare w’abasirikare babwo, bwifashishije abari barasezerewe mu ngabo kuva mu mwaka wa 2012.

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza ivuga ko ibikorwa byo kongera ingabo z’Uburusiya birimo kugerageza kwinjiza mu gisirikare abo mu karere kataremerwa nk’igihugu ka Transnistria muri Moldova.

Uburusiya ntiburemeza umubare w’abasirikare babwo bamaze kwicwa muri iyi ntambara kuva igitero cyabwo kuri Ukraine cyatangira mu kwezi kwa kabiri, ariko muri iki cyumweru Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya – Kremlin, yemeye ko Uburusiya bwatakaje “abasirikare benshi”.

Abategetsi bo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bemeza ko kugeza ubu abasirikare b’Uburusiya bari hagati ya 7,000 na 15,000 bamaze kwicirwa muri iyi ntambara.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye kirimo kwitegura urugamba rukomeye mu burasirazuba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *