Congo Kinshasa: Abasenyeri basabye ko abapadiri babyaye birukanwa
Abasenyeri Gatorika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), barasaba ko abapadiri babyaye bava mu mirimo ya gipadiri bakajya kwita ku ngo zabo.
Ibyo byabonywe mu rwandiko rw’ibanga rwanditswe n’abo basenyeri rwaje kugera mu itangazamakuru, rusaba ko abo bapadiri basezera muri izo nshingano.
Abagize iyo nama bavuga ko kizira ko umupadiri akora inshingano z’abubatse zirimo nk’imibonano mpuzabitsina n’ayandi.
Urwo rwandiko rusohotse mu gihe Papa Francis ateganya gusura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga (7) uyu mwaka.
Muri urwo rwandiko rw’impapuro 19 rwiswe “A l’école de Jésus-Christ. Pour une vie sacerdotale authentique” (ni ukuvuga: Ku ishuri rya Yezu/Yesu Kristu/Kristo. Ubuzima nyabwo bwo kwiha Imana), abasenyeri bavuga ko ubuzima bw’igipadiri budashobora kubangikanwa n’ubuzima bwo kuba umugabo.
CENCO isaba uwihaye Imana uwo ari we wese afite umwana “gusaba uruhusha Papa rwo kuva muri izo nshingano”, nk’uko bisubirwamwo na RFI, BBC ikesha iyo nkuru.
Uru rwandiko ruvuga ko mu gihe hagira abihaye Imana babyanga, musenyeri ashobora kwitabaza ubuyobozi bukuru bwa Kiriziya Gatorika kugira ngo ifate ibihano byo ku rwego rwa nyuma, ibi bigasobanura kwirukanwa burundi muri kiriziya.
Hari igice kimwe muri uru rwandiko rwa CENCO kivuga ibijyanye n’abana b’aba bapadiri hamwe na ba nyina. Inama nkuru y’Abepiskopi ivuga ko ishaka “gushyira ibintu ahabona” ku bijyanye n’uburyo ibintu bimeze kuri bo, ikibutsa ko muri rusange usanga “banenwa mu mubano”.
Icyo gice kigira kiti: “Ni ngombwa kuri twebwe ko twemeza ko abo bantu bariho kandi ko bababarira ku mutima”.i: “Ni ngombwa kuri twebwe ko twemeza ko abo bantu bariho kandi ko bababarira ku mutima”.
Ikibazo cy’ abihaye Imana babyara abana muri Kiriziya Gatorika ni ikibazo giteje impaka no mu bindi bihugu by’akarere no ku Isi.
Mu mpera z’umwaka ushize uwari Musenyeri mukuru wa Paris, Musenyeri Michel Aupetit, yasabye imbabazi ahita asezera mu bihaye Imana kubera “umubano udasanzwe n’umugore”.
Icyo gihe kandi, Padiri Wenceslas Munyeshyaka w’umunyarwanda, yahagaritswe ku kuba padiri wa paruwasi ya Brionne mu Bufaransa numa y’uko bimenyekanye ko yemeye mu nzego z’ubutegetsi ko ari se w’umuhungu wavutse muri Nyakanga 2010.