Hatangajwe igihe umuhanda Kigali-Muhanga uzabera nyabagendwa

Abakoresha umuhanda Kigali-Muhanga bafite icyizere ko bagiye kugendera ahantu heza, batikanga ubunyerere bwagushije zimwe mu modoka, gutinda mu nzira ndetse no gucibwa amafaranga y’umurengera ku bagenzi, byagaragaye ubwo hitabazwaga imihanda y’igitaka mu karere ka Kamonyi mu gihe umuhanda nyabagendwa Kigali-Muhanga wari umaze urimo gusanwa.

Uwo muhanda wasadutse ahitwa Rwamushumba hagati ya Bishenyi na Ruyenzi watumye imodoka zishakirwa imihanda mishya itari yarateguwe mbere mu buryo bukwiye, maze bituma idindiza zimwe mu ngendo, kuko byasabaga ko imodoka z’igice kimwe zihagarikwa, hakabanza gutambuka iziri mu kindi kubera ubuto n’ubuke bw’imihanda yitabazwaga mu karere ka Kamonyi.

Kuri ubu icyizere ni cyose ku bashoferi n’abagenzi banyura muri uwo muhanda, bari barasabwe kwihanganira iyo mirimo yo gusana icyo kiraro, bari barabwiwe ko izamara iminsi itanu, ariko nyuma ikaza kwikuba kabiri. Abanyura ahari icyo kiraro biboneye ko cyamaze kwigizwa hejuru aharinganiye n’umuhanda usanzwe, mu gihe hasigaye gushyiraho kaburimbo. Icyo cyizere baragikesha amakuru biboneye ahari gusanwa uwo muhanda ndetse n’ayatangajwen’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi  mu Rwanda, RTDA.

Ku ruhande rwa Leta, Umuyobozi wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi yabwiye RBA ko imirimo yo gusana iki kiraro yadindijwe n’imvura nyinshi yaguye igasubiza inyuma ibikorwa byari byatangiye, ariko ko uwo muhanda ugiye kongera kuba nyabagendwa.

Baganizi yatanze icyizere ko uwo muhanda uzongera kuba nyabagendwa bitarenze ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi  mu Rwanda gitangaza ko gikomeza gukurikiranira hafi iki kibazo kugira ngo ingendo zihuza Kigali n’Intara y’Amajepfo zikomeze uko byagenda kose, kandi abagenzi n’abandi bakoresha umuhanda bareke kujya bakerererwa cyane, mu gihe imirimo isoza yo gusana igice cy’umuhanda cyangiritse itararangira.

Iyangirika ry’uyu muhanda ryateje ibindi bibazo birimo iyangizwa ry’imiyoboro y’amazi mu murenge wa Runda, yatumye abaturage baho bamaze iminsi bataka kubura amazi, ndetse n’abatuye mu murenge wa Rugarika. Hari kandi intsinga z’amashanyarazi zaciwe n’imodoka ndende zatumye abaturiye imihanda mishya yiyambajwe babura amashanyarazi, bakitabaza ikigo gishinzwe ingufu REG ntikibafashe. Mu bindi byangiritse harimo umuhanda mushya Ruyenzi- Gihara nawo wangijwe n’imodoka nyinshi ziwucamo.

Ifoto yakoreshejwe hejuru ni iyafashwe mu minsi ishize

Yanditswe na  Deus Ntakirutimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *