Kuki abaganga [MSF] badashyigikiye ibyo kohereza mu Rwanda abimukira bo mu Bwongereza?

I Kigali hateganyijwe umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza atanga uburenganzira ku Rwanda bwo kwakira abimukira baba mu Bwongereza.

Biteganyijwe ko uyu munsi kuwa Kane minisitiri w’intebe w’u Bwongereza atangaza amakuru arambuye ku mugambi wo kujya bohereza abimukira mu Rwanda bakaba ari ho bategerereza mu gihe ubusabe bwabo bwigwa n’u Bwongereza.

Bamwe mu bategetsi, n’imiryango itegamiye kuri leta mu Bwongereza barimo kwamagana uwo mugambi w’ubutegetsi bw’u Bwongereza nkuko BBC yabyanditse

Mu cyumweru gishize, umwe mu bakozi bakuru muri leta y’u Rwanda utarifuje gutangazwa yabwiye BBC ko hari ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru kuri iyi ngingo hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Madamu Priti Patel kuwa gatatu yageze i Kigali ajyanywe “n’umugambi mushya ku bimukira”, nk’uko yabitangaje kuri Twitter.

kuri uyu wa kane i Kigali biteganyijwe ko abategetsi b’impande zombi basinya amasezerano ajyanye n’abimukira ashobora kuba akubiyemo ibijyanye no kwakira impunzi zivuye mu Bwongereza.

Ikinyamakuru Independent kivuga ko cyumva ko leta y’u Rwanda izishyurwa n’u Bwongereza ikiguzi cy’ibanze cya miliyoni £120 (arenga $150m).

Enver Solomon wo mu kigo Refugee Council mu Bwongereza avuga ko uyu ari umugambi “mubi kandi w’ubugome” kandi ko nta musaruro uzatanga mu kubuza abimukira kugana Ubwongereza, ahubwo uzaganisha ku “mubabaro w’abantu n’ibibazo kurushaho”.

Ikigo Medecin Sans Frontiers (abaganga batagira umupaka) ishami ryo mu Bwongereza, cyasohoye itangazo ryamagana uwo mugambi, rivuga ko ahandi ku isi byakozwe ryahabonye “ingaruka mbi cyane” zirimo no gushaka kwiyahura ku bajyanywe gutegerereza ahandi.

Sophie McCann w’iri shami agira ati:

“Tubizi mu bindi bihugu byakozwemo icyo byatanze gusa ni ukwibabaza gukomeye n’ibibazo byo mu mutwe, kandi bishobora kuganisha ku kuba abantu bongera gusubira mu ntoki z’ababatwara mu buryo butemewe.”

MSF (abo baganga) ivuga ko ihohoterwa rikabije no kwiyahura byabaye ku bimukira bashakaga kujya muri Australia ikabohereza gutegerereza ku kirwa cya Nauru, ivuga ko ari isomo Ubwongereza bwakwiye gufata ntibwohereze abimukira mu Rwanda.

U Rwanda rumenyereye ibyo gucumbikira abimukira bava mu bindi bihugu, urugero ni uko mu masezerano rwagiranye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, rumaze kwakira abimukira barenga 1,000 bavuye muri Libya bari barahaheze bashaka kujya i Burayi.

Aba bimukira bacumbikirwa mu kigo kiri i Gashora mu Bugesera, nyuma bagenda bakirwa n’ibihugu by’i Burayi na Canada, igikorwa ishami rya Loni rishinzwe impunzi rivuga ko kigenda neza kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *