Musanze: Dr Muhire atanga inama zo kurandura imirire mibi yugarije abana basaga 300

Abana 285 bari mu nsi y’imyaka itanu y’amavuko bo mu karere ka Musanze bagaragaraho imirire mibi ibashyira mu ibara ry’umuhondo, 28 bari mu ibara ry’umutuku, iki kibazo ngo nticyagombye kuba kikigaragara muri aka karere kazwiho kweza cyane gihagurukiwe uko bikwiye.

Iyi mibare ni itangwa n’aka karere ku bana bagaragaragaho indwara y’imirire mibi (bwaki) muri Gisurasi 2019.
Ahereye kuri iyi mibare, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert avuga kurwanya iyi mirire bishoboka mu gihe gito.

Ati “Kurwanya iyi mirire mibi biri mu bushobozi bwacu, dushyize hamwe twabishobora”

Yungamo ko hashyizweho igikoni kimwe muri buri kagari, ababyeyi bakajyayo kuhasobanurirwa uko bateka indyo yuzuye, abana bagahabwa amafunguro abo babyeyi bategura ngo byatuma iki kibazo kirangira.

Ikindi agaragaza kikibangamiye ibi bibazo ni ababyeyi batipimisha inda kwa muganga uko babisabwa; ni ukuvuga inshuro enye zisabwa.

Avuga ko abazubahiriza mu karere ka Musanze ari 28%, aha naho ngo haziramo ibibazo by’igihe kirekire ku bijyanye n’imirire.

Ikindi gikomeye agaragaza ni ababyeyi batitabira gahunda zo kwa muganga zibafasha kwita ku bana babo, nyamara bazi ko zibaho.

Izi ngamba ngo zishyizwe mu bikorwa ngo nta kabuza ikibazo cy’imirire mibi irangwa muri aka karere ngo cyaba amateka.

Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire avuga ko biteye isoni kuba akarere nka Musanze kadafite ikibazo cy’ibiribwa, hari abakihagaragara bagaragaza imirire mibi.

Asaba ababyeyi kwita ku mafunguro bategurira abana, bita ku ndyo yuzuye, bazirikana ko barerera u Rwanda n’abo ubwabo birinda ko ejo h’igihugu n’ahabo hazima.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kandi ngo buri kagari kahawe amafaranga ibihumbi 500 yo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, abafite abana bagaragaza iyi mirire bubakirwa uturima tw’igikoni banafashwa no mu bundi buryo butandukanye.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, abafatanyabikorwa b’aka karere barimo FXB n’umuryango nterankunga w’abaturage ba Amerika (USAID) bari guha inkoko enye zirimo izitera amagi, imiryango 197 yo muri aka karere.

Guhera tariki 24 Kamena kugeza kuri 28, aka karere kari mu cyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi no guharanira isuku n’isukura.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Musanze: Dr Muhire atanga inama zo kurandura imirire mibi yugarije abana basaga 300

Comments are closed.